Rusesabagina na Sankara bafunguwe

Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara, bahamijwe ibyaha by’iterabwoba barekuwe kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Werurwe 2023.

Minisiteri y’Ubutabera yemeje aya makuru ivuga ko Rusesabagina na Sankara, bari mu bantu basaga 370 barekuwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bitandukanye birimo n’iterabwoba.

Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko mu bantu 21 baregwaga muri dosiye y’abahoze muri MRCD/FLN, uretse Rusesabagina na Nsabimana ‘Sankara’, abandi 18 barekuwe.

Uwasigaye muri gereza ni Mukandutiye Angelina, waciriwe urubanza n’Urukiko Gacaca mu 2006, ahamywa ibyaha bya Jenoside, akatirwa igifungo cya burundu.

Mu ibaruwa Rusesabagina yandikiye Umukuru w’Igihugu ku wa 14 Ukwakira 2023, Rusesabagina avuga ati “nciye bugufi nsaba imbabazi”. Akomeza avuga ko yicuza “uruhare ibikorwa byanjye bifitanye isano na MRCD byaba byaragize ku bugizi bwa nabi bwakozwe na FLN”.

Avugamo kandi ko nk’uwahoze ari Umuyobozi wa MRCD, yicuza kuba ataraharaniye ko “abagize ihuriro rya MRDC bubahiriza amahame ajyanye no kutagira uruhare mu bugizi bwa nabi”.

Yemeye kandi ko mu gihe yarekurwa, atazongera kujya muri politiki n’ubugizi bwa nabi, ahubwo azakoresha umwanya azaba abonye “mu kwitekerezaho” aho azaba ari kumwe n’umuryango we.

Usibye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ifungurwa rya Rusesabagina bivugwa ko ryagizwemo uruhare kandi na Leta ya Qatar.

Ikinyamakuru igihe cyanditse ko Rusesabagina nyuma yo kurekurwa, azava mu Rwanda agana i Doha muri Qatar aho azamara iminsi mbere yo kwerekeza muri Amerika, igihugu yari asanzwe atuyemo mbere yo gufungwa.

Nsabimana Callixte we yari asanzwe yarasabye imbabazi Umukuru w’Igihugu kuva ku munsi wa mbere imbere y’ubutabera. Mu ibaruwa yanditse tariki 13 Ukwakira 2022 yagize ati “Nicuza bikomeye igihe cyanjye nataye mu ntambara zidafite impamvu, nkababzwa cyane n’abantu nashoye muri ibyo bikorwa bibi, benshi bakaba bakibirimo.”

Yakomeje agira ati “Ubu mfite imyaka 4o, nta mwana, nta mugorenta mutungo. Ndamutse nkoze igihano cyose nakatiwe cy’imyaka cumi n’itanu nazava muri gerezamfite imyaka 52. Icyo gihe nazaba ndi umuzigo ku gihugu, akaba arriyo mpamvu  mbasaba ko mwampa imbabazi nkagira amahirwe yo kujya kubaka urugo. ”

Nyuma yo kurekurwa, amakuru ahari agaragaza ko Sankara azaguma mu Rwanda.

Amategeko y’u Rwanda agena ko umuntu wahamwe n’icyaha, ashobora gusaba Umukuru w’Igihugu imbabazi, akaba yazimuha nyuma yo kubikorera ubugororangingo.