Rusizi: Ubukene butuma hari abagore bakibyarira mu ngo

Mu Karere ka Rusizi, haracyagaragara abagore bakibyarira mu rugo biturutse ku bukene nk’uko bigaragara mu buhamya bwatanzwe n’abatuye muri aka Karere.

Ku nshuro ya Karindwi, nibwo Mvutsemurwango Mediane wo mu Murenge wa Bugarama, yabyariye mu rugo.

 Mu buhamya bwe agaragaza ko byaturutse ku kuba nta bwishingizi mu kwivuza Mutuelle de Santé yaguze kubera ko we n’umugabo we bakennye.

Ati “Nta bushobozi dufite pee! N’ubu mba mvuye gushakisha ngo abana babeho kandi umugabo wanjye nawe ni umusaza ntashoboye, ubwo rero ndareba ndavuga nti n’ubundi ninjya kwa muganga bazamboheraho, abana bazicwe n’inzara. Nibwo inda yamfashe  ndavuga nti niba ari ugupfa niba ari ugukira nkire. Njye icyo nari niteguye ni urupfu nt akindi.”

Icyakora ngo aya mikoro macye yo kutishyura Mutuelle de santé ntabwo akwiriye kuba urwitwazo rwo kubyarira mu ngo nk’uko bisobanurwa na Twagiramungu Emmanuel, umwe mu bajyanama b’ubuzima mu Murenge wa Nyakarenzo.

Ati “Mutuelle ntabwo yakabaye ikibazo cyo kubyarira mu rugo. Mutuelle ube uyifite, ube utayifite, iyo ubonye ibimenyetso uhita wihutira kujya kwa muganga. Iyo atishoboye nk’ubuyobozi bukoresha uko bushoboye bukayimwishyurira.”

Ibi bibazo ngo ni bimwe mu bibazo bihangayikishije abashinzwe ubuzima, kuko kubyarira mu ngo bishobora no gutuma habonekamo imfu n’ubundi busembwa ku babyeyi.

Dr.Uzabakiriho Emmanuel, umuyobozi w’ibitaro bya Mibirizi biherereye mu Murenge wa Nyakarenzo arabisobanura.

Ati “Kubyarira mu ngo muri iki gihe tugezemo, ubuvuzi buri gutera imbere ntibikwiye.Barigishwa ariko kwigishwa ni uguhozaho, tuzakomeza tubigishe. Ibyari byo byose ubona ko imibare igenda igabanuka, twizere ko bazagera aho bakamenya ukuri kuko harimo n’abahaburira ubuzima bari kubyara cyangwa bakaba bagira n’ubundi busembwa  bakava bikabije, kuko hari abaza kwa muganga ubona ko bari mu bihe byabo bya nyuma hakaba hari nabo tudashobora gufasha.”

Mu mezi atandatu ya nyuma y’umwaka wa 2022, mu Mirenge ikorana n’ibitaro bya Mibirizi habaruwe abagore 46 babyariye mu rugo, abenshi muri bo ni abo mu Murenge wa Bugarama, usanga bagifite imyumvire iri hasi.

Sitio Ndoli