Amerika yishimiye icyemezo cy’u Rwanda rcyo gufungura  Rusesabagina

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko yishimye irekurwa rya Paul Rusesabagina.

Itagazo ryaturutse muri White House rigira riti “Nakiriye umwanzuro wa Guverinoma y’u Rwanda wo kurekura Paul Rusesabagina. Umuryango wa Paul witeguye kumwakira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi nsangiye ibyishimo nawo kubw’iyi nkuru nziza y’uyu munsi.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Ndashimira Guverinoma y’u Rwanda yatumye uku guhura gushoboka, ndanashimira kandi guverinoma ya Qatar ku ruhare rwayo mu irekurwa rya Paul no kugaruka muri Amerika. Ndongera gushimira kandi abari muri guverinoma ya Amerika bakoranye na guverinoma y’u Rwanda mu kugera ku musaruro ushimishije w’uyu munsi.”

Mu kiganiro n’itangazamakuru rya Leta, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain, yagaragaje ko nta gitutu cyabayeho ngo u Rwanda rube rwarekura Rusesabagina ahubwo ko byanyuze mu nzira z’ibiganiro.

Ati “Abantu baraza kubifata uko bashaka. Ushaka kubonamo igitutu byanze bikunze azakibonamo, ushaka kubonamo ibiganiro azabibona, ushaka kubona ko hajemo n’umuhuza azabibonamo kuko byose biri hanze nta banga ririmo.”

Amerika kandi yatangaje ko Paul Rusesabagina yavuye muri Gereza ya Nyarugenge aho yari afungiwe, akajyanwa mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar i Kigali.

Ahagana Saa Yine z’ijoro nibwo Paul Rusesabagina yavanywe muri Gereza hubahirizwa umwanzuro w’imbabazi yahawe n’Umukuru w’Igihugu. Bivugwa ko yahise ajyanwa mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar, aho agomba kumara iminsi mike mbere y’uko yerekeza i Doha aho azahurira n’umuryango we, agakomeza urugendo rujya muri Amerika aho yari asanzwe atuye.

Mu minsi azamara muri Ambasade ya Qatar, amakuru agera kuri IGIHE avuga ko azayifashisha asaba Minisitiri w’Ubutabera uburenganzira bwo kuba yasohoka mu gihugu.

Ubwo Rusesabagina yasohokaga muri gereza, bivugwa ko mu bamwakiriye harimo n’abayobozi ba Ambasade ya Amerika mu Rwanda, ndetse ko banamuherekeje agenda.

Amerika ivuga ko ikibazo cya Rusesabagina cyari agatotsi gakomeye mu mubano wayo n’u Rwanda. Kugira ngo afungurwe, ngo hari hashize amezi hari ibiganiro bihuza impande zitandukanye zirebwa n’ikibazo cye.

Umuvugizi muri Perezidansi, Stephanie Nyombayire, yanditse kuri Twitter ko guhabwa imbabazi kwa Rusesabagina bidakuraho igihano yahamijwe, ndetse ko gishobora gusubizwaho mu gihe yaba asubiriye ibyaha yakoze.

Ati “Umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Qatar, wabaye ingenzi cyane.”

Yakomeje avuga ko irekurwa rya Rusesabagina ari umusaruro w’ubushake buhuriweho bwo kuzahura umubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Qatar yahamije ko yagize uruhare mu biganiro byaganishije ku kuba Rusesabagina yahawe imbabazi, ndetse ko gahunda yo kumwohereza muri Qatar irimbanyije.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Qatar, Dr. Majed Al Ansari, yavuze ko ikibazo cya Rusesabagina cyaganiriweho mu nama zahuje abayobozi ba Qatar n’ab’u Rwanda ku nzego zo hejuru.

Qatar ivuga ko isanzwe igira uruhare mu bikorwa by’ubuhuza bitandukanye bituma iba umufatanyabikorwa mwiza mu gukemura amakimbirane binyuze mu nzira z’amahoro n’iza dipolomasi.

Ati “Uruhare rwa Qatar, rugaragaza icyizere ndetse n’umubano ukomeye uri hagati ya Leta Qatar n’abafatanyabikorwa bayo b’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, nibwo Minisiteri y’Ubutabera yemeje ko Paul Rusesabagina na Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara bari mu bantu basaga 370 barekuwe kuri uyu wa Gatanu ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bitandukanye birimo n’iterabwoba.