Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Dr Utumatwishima yagizwe Minisitiri w’Urubyiruko, Ambasade z’u Rwanda zihabwa abayobozi bashya - FLASH RADIO&TV

Dr Utumatwishima yagizwe Minisitiri w’Urubyiruko, Ambasade z’u Rwanda zihabwa abayobozi bashya

Perezida Paul Kagame, yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye, aho Dr Abdallah Utumatwishima yagizwe Minisitiri w’Urubyiruko mu gihe Busabizwa Parfait yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri.

Dr Utumatwishima yasimbuye Rosemary Mbabazi wari Minisitiri w’Urubyiruko guhera mu 2017.

Rosemary Mbabazi we yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana

Uyu mugabo wamukoreye mu ngata, yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ibitaro bya Rwamagana.

Busabizwa wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko, yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo. 

Abandi bahawe inshingano nshya barimo Gen Maj Charles Karamba wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola, Vincent Karega yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi nyuma y’igihe gito yirukanywe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’uwari uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu naho Dr Richard Masozera yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Tchèque.

Perezida Kagame kandi yagize Sheikh Abdul Karim Harerimana Ambasaderi w’u Rwanda muri Indonesia, Martin Ngoga agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya.

 Nkubito Manzi Bakuramutsa yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Korea.

 Eugene Segore Kayihura yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Arabie Saoudite mu gihe Emmanuel Hategeka yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo.

Umukuru w’igihugu yanagize Fatou Harerimana Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, naho John Mirenge agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Mu bandi bayobozi bahawe inshingano, harimo abo mu Biro by’Umukuru w’Igihugu barimo  Valens Uwineza wagizwe Umuyobozi wungirije w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, Mauro De Lorenzo agirwa Umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda.

Nelly Mukazayire yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije mu Rwego rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB).

Janet Karemera agirwa Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB),  mu gihe Candy Basomingera yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije.