Kenya: Imodoka ya Odinga yatewe ibyuka biryana mu maso, imitungo ya Uhuru irasahurwa

Imodoka ya Raila Odinga yatewe ibyuka mu maso mu mujyi wa Nairobi, ubwo yitabiraga imyigaragambyo yatangije mu cyumweru gishize.

Bwana Odinga yerekezaga ahitwa Kawangware yari aherekejwe na Marta Karua bafatanije kwiyamamaza ndetse na Kalonzo Musyoka.

Ikinyamakuru The Citizen Digital cyanditse ko abapolisi bakoresheje ibi byuka biryana mu maso ngo batatanye abaturage bari bariye karungu.

Umukuru wa polisi ya Kenya avuga ko iyi myigaragambyo itemewe kuko nta watse uruhushya uru rwego.

Ni nako kandi byagendekeye abandi baturage bigaragambyaga nabo bahanganye na polisi ibamishamo ibyuka biryana mu maso.

Hari amakuru avuga ko uruganda rukora amacupa ya gas rwa Raila Odinga rwasenywe n’abantu bataramenyekana kugera ubu.

Hari andi makuru avuga ko abantu batazwi bateye amasambu ya Uhuru Kenyatta wigeze kuba perezida, batema ibiti ishyamba bararitwika.

Ikinyamakuru The Standards, cyanditse ko abanyamakuru babonye abantu bagerageza no gutwara ibintu byari muri ubu butaka bw’umuryango wa Uhuru birimo amatungo, kandi ngo bakangishaga kuba batema buri wese wagerageza kubitambika cyangwa se abaza amakuru.

Impamvu yaba yatumye aba baturage bigabiza amasambu ya Uhuru Kenyatta ntiramenyekana n’icyo bagambiriye ntikizwi.

Iyi sambu ya Are ibihumbi 11 iri ahitwa Northlands City, mu karere ka Ruiru mu ntara ya Kiambu.