Ubujura bw’inka ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibihugu bya Uganda na Tanzania buravuza ubuhuha

Mu Karere ka Nyagatare, hari abaturiye imirenge yegereye imipaka y’iguhugu cya Uganda na Tanzania, bahangayikishijwe n’ubujura bw’inka bukunze kuharangwa.

Aba borozi bagaragaza ko  ntako batagira ngo barinde inka zabo, ariko zikibwa ziciye ku mipaka, ibyo basaba   inzego bireba kubafasha gukumira ubu bujura mu buryo burambye.

Umwe ati “Abantu baza kuziba ni abo duturanye mu mirenge yacu.Uko byakemuka ni ugukaza ingamba mu marondo n’abashinzwe umutekano bakadufasha nabo tukabahashya.”

Undi ati “Ingamba zafatwa ni uko n’ubundi babandi bafashwe bajya babajyanamu buyobozi bakabahana bakurikije itegeko.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel GASANA, avuga ko hari ingamba z’ibihugu zo guhana abafatiwe muri ubu bujura, k’ubufatanye n’abashinzwe kurinda imipaka.

Ati “Hamwe n’izindi ngamba zari ziriho zogukumira no kurwanya ibyaha ndetse no gufata abajura kugira ngo bagane inzego z’ubutabera.”

Imirenge ikunze kumvikanamo ubujura bw’inka, ni Rwempasha, Musheri, Rwimiyaga, Matimba ,Gatunda n’uwa Kiyombe.

Imibare igaragazwa n’akarere ka Nyagatare,yerekana ko hashize amezi agera muri abiri, inka zigera kuri 39 zifatiwe mu  kagari ka Nyamikamba, Umurenge wa Gatunda, zivuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

KWIGIRA Issa