Uganda: General Muhoozi yongeye gushimangira ko uyu mwaka azava mu gisirikare

General Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni yongeye gutangaza ko uyu mwaka azava mu gisirikare.

Uyu mugabo w’imyaka 49 ni jenerali w’inyenyeri Enye(4) ku ntugu zombie, ubu ni umujyanama wa Se mu birebana n’umutekano.

Ikinyamakuru Nile Post cyanditse ko Gen. Muhoozi yanditse kuri twitter ko igihe kigeze akava mu gisirikare yari amazemo imyaka ikabakaba muri 30.

Ni ubwa Kabiri Muhoozi Kainerugaba, yanditse ko asezeye igisirikare kuko umwaka ushize nabwo yarabyanditse, ariko birangira yisubiyeho.

Muri iki gihe ari kugaragaza inyota yo gusimbura Se ku butegetsi bwa Uganda, kandi amategeko yaho ntiyemera ko umusirikare ukiri mu kazi ajya muri politiki.

Ibi bivuze ko nk’uko aherutse kwandika ko muri 2026 aziyamamariza gutegeka Uganda, yaba ashatse kuva mu ngabo akabona kwitegura ibi bikorwa.

Bamwe mu banyapolitiki muri Uganda banze kumushyigikira bavuga ko akazi ke gakwiriye kuba ako kurinda igihugu, akareka Gen. Museveni agategeka igihugu.

Muhoozi avuga ko abadashaka ko ategeka, ari abamunzwe na ruswa bahora bashaka kwikinga mu bitugu bya Se kuko ashaje bagasahura Uganda.

Gen. Muhoozi arashaka gusimbura Se umaze imyaka 36 ku butegetsi, ndetse aherutse gutsindira manda itaravuzweho rumwe kuko abatavuga rumwe nawe bavuze ko yabibye amajwi.

Muri iki gihe Gen.Muhoozi Kainerugaba, ari kugaragara mu bikorwa byinshi bimuhuza n’abaturage, bigakekwa ko yaba ari amayeri yo kwiyamamaza mu ibanga.

Aherutse gutangiza umuganda mu gihugu ngo yihuze n’urubyiruko, ubu yanateguye ibitaramo muri Mata 2023, yanatumiyemo abahanzi bo mu Rwanda.