Abagore bumvise ko ihame ry’uburinganire ari ukuduhohotera-Abagabo

Bamwe mu bagabo bo hirya no hino mu gihugu, bavuga ko abagore bumvise nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bigatera abagore kubakorera ihohoterwa, ibintu bavuga ko bibabaje cyane aho abagabo bamwe bahitamo guta ingo zabo.

Aba ni bamwe mu bagabo twaganiriye nabo bagaragaza  ko hari abagore benshi bumvise nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, aho gukora ibikorwa bibateza iterambere, ugasanga bahangana n’abagabo bitwaje uburenganire.

Bakomeza bavuga ko iyo umugabo agiye kurega umugore we ku ihohoterwa amukorera, usanga ubuyobozi butabyitayeho nk’uko umugore yajyana ikirego cy’umugabo wamuhohoteye; bityo abagabo bahohoterwa bagahitamo kwinumira kuko ntaho barega.

Umwe ati “Abagore bumvise nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Umugore yumvise ko arenze umugabo, iyo umubwiye nabi ahita yirukira kuri RIB, abagabo barahohoterwa kuko umugabo ntashobora kugaragaza ikosa ry’umugore ngo barimuhanire. Harimo akarengane ku ruhande rw’abagabo barahohoterwa rwose.”

Mugenzi we nawe ati “Iyo agukubise ntabwo wajya kurega umugabo ngo yagukubise, kuko umugore we arakurega ariko wowe wamurega ntibakire ikibazo cyawe. Byitwa ko waba uri inganzwa ariko burya uko byagenda kose umugabo aba ari umugabo.”

Undi nawe ati “Umugabo kuba yajya kurega ko umugore yamukubise ni ipfunwe aremera agapfira muri roho.”

Ku ruhande rwa bamwe mu bagore bemeza ko ihohoterwa rikorerwa abagabo rihari koko, ndetse bagira inama abagore bagenzi babo ko bagomba guca bugufi ahubwo bagaharanira iterambere ry’ingo zabo.

Umwe yagize ati “Abagabo barahohoterwa rwose, natwe turabahohotera, kuko iyo umugabo azanye amafaranga wajya guhaha ntibivemo, nibwo mutangira kurwana.”

Mugenzi we ati “Hari abagabo bahohoterwa n’abagore bishakiye, ntabwo kuringanira ari uko wagenda mu nzira uvuga ngo umugore yabaye umugabo n’umugabo yabaye umugore. Ntabwo uburinganire bivuze ngo umugore yishyire hejuru.”

Abagabo barasaba inzego zirebwa n’iki kibazo kubafasha kumvisha neza abagore babo ihame ry’uburinganire n’ubwuzazanye, ndetse umugore wahohoteye umugabo nawe agahanwa.

Umwe ati “Turasaba ko leta yajya ishishoza, abagore bahohotera abagabo bagahanwa.”

Mugenzi we ati “Leta icyo yadufasha ishobora kumvikanisha ko buri muntu afite agaciro nka kundi yaba ari umugore cyangwa umugabo, no mukugenza icyaha bakajya bareba ku mpande zombi.”

Bwana Fidele Rutayisire, umuyobozi w’Umuryango w’Abagabo uharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina,  avuga ko ihohoterwa rikorerwa abagabo barizi, agasaba abagabo kutariceceka kandi umugore wahohoteye umugabo akwiye guhanwa.

Ati “Ihohoterwa rikorerwa abagabo turarizi, abagabo icyo bagomba gukora ni ukutariceceka abagore babahohoteye bakagezwa mu nkiko bagahanwa nk’abandi bose.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisitere y’Uburinganire n’Ierambere ry’Umuryango, Batamuriza Mireille, avuga ko uburinganire budakuraho inshingano z’umugore cyangwa iz’umugabo.

Ati “Iyo tuvuga uburinganire ni uburinganire mu mategeko , ntabwo inshingano z’umwe zisimbura iz’undi. Ni uburinganire nyine ni ukuzuzanya mubyo dusabwa nk’umugore n’umugabo, hari uburyo turi bwuzuzanye ntiduharire umwe bimwe twitwaje uburinganire. Ariko nyine niba umugore avuga ngo uburinganire ni uko nicara ku icupa nkannywa ngasinda, nanjye ngataha ngakubita umugabo ibyo ntabwo aribyo buringanire.”

Mu myaka ibiri ishize hagaragaye abagabo 1,008 bangana na 8% batanze ibirego by’uko bakorewe ihohoterwa n’abagore babo.

Abagabo bagiye bahohoterwa ntibavuge akenshi nibo baba abanyarugomo, hari abahitamo kurangiza ubuzima bwabo bakiyahura, hari n’abagira ibibazo byo mu mutwe bagatorongera bagata ingo n’abana babo.

Eminente Umugwaneza