Abashakashatsi ba Kaminuza y’u Rwanda, bagaragaraje ko iterambere ry’ikoranabunga mu burezi ryakemura ikibazo cy’Abanyeshuri bakora urugendo rurero bajya Ku ishuri.
Iterambere ry’ikoranabunga ku Isi riri ku muvuduko udasanzwe, nicyo cyatumye Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Uburezi, itumiza abashakashatsi b’imbere mu gihugu no hanze ngo bicare bigira hamwe uko hatezwa imbere uburezi buvuguruye, bukajyana n’impinduramatwara ya Kane mu by’inganda , aho ikoranabuhanga rigenda ryongerwamo umuvuduko rigahindura uko abantu babaho.
Dr Florient Nsanganwimana Umuyobozi w’Ishami ry’uburezi UR.
Ati “Ikindi noneho muri iyi Si y’ikoranabuhanga, muzi ko cyera umwana yigiraga ku rubaho imbere ya mwarimu bikarangira, ariko kuri ubu haje ikoranabuhanga. Mwabonye ko no mu cyumba cy’inama harimo ikoranabuhanga umuntu uri imbere n’uri inyuma abasha kumubona. Kuvugurura uburezi bwacu ni ugukora ku buryo tubukora mu buryo butari bumenyerewe, cyane cyane dushyiramo ikoranabuhanga kandi dutanga ubumenyi bufasha umwana, umunyeshuri urangije kuba yakora mu Rwanda akaba yakora n’ahandi.
Intego ya Kane muri 17 z’iterambere rirambye isaba ibihugu gushyira imbaraga mu guteza imbere ireme ry’uburezi kandi kuri bose.
Icyakora mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere n’u Rwanda, iyi ntego ikomwa mu nkokora no kuba abana bata ishuri kubera impamvu zitandukanye, zirimo ubukene no kuba amashuri ari kure y’aho batuye.
Hari abashakashatsi ba Kaminuza y’u Rwanda, bagaragaraje ko igihugu gishyize imbaraga mu iterambere ry’ikoranabunga abarimu bagafashwa kubona ibikoresho byaryo, ndetse n’imiryango ikennye igafashwa kurigeraho byakemura ikibazo cy’abana bata ishuri, kubera ko amashuri ari kure cyangwa se bitewe n’izindi mpamvu.
Dr. Mathias Nduwingoma na Habimana Olivier bombi ni n’abashakashatsi bakaba n’abarimu bakaba muri Kaminuza y’u Rwanda.
Dr. Nduwingoma ati “Yego igihugu cyarakoze amashuri yegereye abana, ariko turacyabona abana bata ishuri. Tukibaza tuti rya koranabuhanga rije mu burezi, umwana wese akaba afite ubushobozi bwo kugera ku bikoresho by’ikoranabuhanga, ni ukuvuga abonye mudasobwa n’ibindi. Ibyo abifite mwarimu nawe akaba yafashe za nyigisho akazishyira ku rubuga akabikora atiriwe aza (ku ishuri).”
Habimana ati “Urwo rugendo kugira ngo begerweho ni impande zitandukanye zigomba kubigiramo uruhare, kandi turashima na leta y’u Rwanda kuko biri mu nzira. Icya mbere, abarimu dufite ese bafite ubushozi mu gukoresha ikoranabuhanga? Urwo ni uruhare rwacu. Icya Kabiri, ese abanyeshuri twigisha bafite ibikoresho bibafasha kugera kuri rya koranabuhanga?”
Mu minsi ishize Leta y’u Rwanda yatangije ikoreshwa rya Interineti ya Starlink ikoresha na Satellite, ibizatuma ibice bigoye nk’iby’imisozi hagera interineti mu buryo bworoshye.
Amashuri ahari yahawe umwihariko cyane ko nubwo ‘smart classrooms’ nyinshi zubatswe zidakora uko bikwiye.
Abarebera ibintu ahirengeye bagaragaza ko iyi gahunda yo kugeza interineti mu mashuri ishyizwemo imbaraga, yafasha mu guteza imbere uburezi buvuguruye bukajyana n’igihe tugezemo cy’Isi y’ikorabuhanga.
Icyakora ngo binasaba ko abarimu bahugurwa ku ikoranabuhanga kandi n’abaturage b’amikoro macye, bakoroherezwa gutunga telefone zigezweho zikoresha interineti, nk’uko bimaze igihe bitangijwe muri gahunda ya ‘Connect Rwanda’ igamije ko buri Munyarwanda yatunga telefoni igendanwa ikoranye ikoranabuhanga rigezweho.
Daniel Hakizimana