Impuruza ku bafite ubumuga bwo mu mutwe bugarijwe  n’ihezwa n’akato

Imiryango iharanira uburenganzira bw’abafite ibibazo n’uburwayi byo mu mutwe, iravuga ko itewe impungenge n’ihezwa n’akato bikomeje gukorerwa icyo cyiciro.

Umukobwa tutashimye kugaragaza umwirondoro we ariko tumuhimba izina rya Mukamana afite imyaka 37, yavukanye indwara y’igicuri ifitanye isano n’ibibazo byo mu mutwe, aragaragaza ingorane ahura nazo zituruka ku guhozwa ku nkeke bikorwa n’umubyeyi wamwibyariye kubera ko arwara igicuri, uburwayi atigeze agiramo uruhare.

Yagize ati “Ubona Mama atakinyiyumvamo ajya anabimbwira, ngo ntacyo mumariye, ngo abandi bose bafite icyo bamumariye ngo baramubyariye, ngo bamufitiye abuzukuru ngo njye nsaziye mu rugo.” 

Mugenzi we twahaye izina rya Mukamusoni we afite imyaka 34 nawe afite ibibazo byo mu mutwe, yabyaye abana babiri (2) afashwe ku ngufu n’abagabo babiri (2) batandukanye nan’ubu aracyahohoterwa.

Uko ahohoterwa ni nako ibibazo byo mu mutwe birushaho kwiyongera, umwe mu bana be nawe afite uburwayi bwo mu mutwe, ubu arafata imiti mu bitaro by’indera.

Yagize ati “Yamfatiye mu migano anshukishije akabido k’amata n’amandazi, undi ateka ubugari, yari umupolisi.”

Umusaza w’imyika 64 twamuhaye izina rya Magorwa yize ibirebana n’amashanyarazi muri Tuniziya akorera mu Burundi no mu Rwanda, nyuma aza gutakaza akazi, nibwo yatangiye kugira ibibazo byo mu mutwe.

Yagize ati “Nize amashuri muri Tuniziya, nize ‘Electronique’ na ‘Electricité’ ikibazo cy’uburwayi cyakomotse kuri ibyo bibazo, ibibazo byo kutagira ikintunga. Bampaye imperekeza ariko amafaranga arashira.”

Bamwe mu bakurikiranira hafi ubuzima bw’abafite ibibazo byo mu mutwe, bagaragaza ko icyo cyiciro gikomeje guhabwa akato muri sosiyete nyamara hari ibyo bashoboye.

Madamu Celine Mukakarera, afasha abafite ibibazo byo mu mutwe bakabakaba 40 abafashiriza iwe i Gikondo.

Ati “Umwana natangiye kumwitaho kuva mu wa kane w’amashuri abanza ndakomeza bigoranye, umwana nkomeza i Ndera nabaye mu bitaro igihe. Ku bw’amahirwe njya kuri FARG…umwana yari amaze kurangiza amashuri yisumbuye yafashe impamyabumenyi ye (Diplome)arayica kuko yagiye mu mujyi ahura n’umuntu aramubwira ngo ni ko mwarimu ntukiri umusazi? Umwana ahita yibaza ukuntu ari umusazi ahita agira ihungabana afata diplome ye arayica.”

Imiryango itari iya leta iharanira uburenganzira bw’abafite uburwayi n’ibibazo byo mu mutwe, nayo igaragaza impungenge iterwa n’uburenganzira  bw’abo bantu bukomeje guhonyorwa.

 Umutesi Rose ayobora umuryango NOUSPR-Ubumuntu ukurikirana abafite uburwayi bwo mu mutwe.

Yagize ati “Umuntu arakora nta kibazo ariko bamara kumenya akantu gato, amakuru yabagezeho ko afata imiti y’i Ndera, ubwo bikaba birarangiye akazi karahagaze bakamwirukana. Kugira uburwayi bwo mu mutwe sicyo kibazo,ahubwo babandi bari kumwe nabo ni bo kibazo bamuha akato, kuko kugira uburwayi bwo mu mutwe ni kimwe ni indwara ivurwa igakurikiranwa.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yemera ko hari abafite ubumuga muri rusange bagihabwa akato ariko bwana Musabyimana Jean Claude, Minisitiri muiri yi Minisiteri avuga ko kuri ubu amakuru y’ako kato amenyekana vuba.

Yagize ati “Nta hantu utasanga amakuru ku bafite ubumuga, tubwira abantu tuti nyamuneka umuntu ufite ubumuga ni umuntu nk’abandi, agomba kwitabwaho agomba gukorerwa ibi n’ibi, ntagomba guhishwa ku buryo ahantu ari mu mudugudu biroroshye kumumenya.”

Kugeza ubu umuryango NOUSPR-Ubumuntu ubarura abantu 16 bakuwe mu kazi kubera gusa bafata imiti y’uburwayi bwo mu mutwe.

Tito DUSABIREMA