Uganda: Inama y’abaminisitiri iherutse kuterana yirengagije ubujura bw’amabati ya Karamoja

Perezida Yoweri Kaguta Museveni aherutse gutumiza inama idasanzwe y’abaminisitiri, ariko yirinda kuvuga ku kibazo cyabaye agatereranzamba cy’ubujura bw’amabati, yari agenewe mu ntara ya Karamoja.

Ikinyamakuru the Monitor cyanditse ko umutegetsi mukuru mu gihugu mbere y’inama yo ku wa Gatanu, yabanje guteguza ko nta kintu azavuga ku mabati ya Karamoja.

Iyi ni dosiye nini kandi iremereye kuko ivugwamo abategetsi hafi ya bose bakomeye muri Uganda. 

Urugero haravugwamo visi perezida Jesca Alupo, minisitiri w’intebe Robinah Nabajja, Rebeca Kadaga umwungirije, Matia Kasaija minisitiri w’imari n’abandi bategetsi bakomeye.

Uwahaye amakuru iki kinyamakuru yavuze ko aho kuvuga kuri aya mabati, bavuze ko hakwiye umwanya bakaganira politiki yo kurwanya ruswa.

Uyu muntu yavuze ko batunguwe no kubona Perezida Museveni atabwije ukuri aba minisitiri bijanditse muri za ruswa, akivugira gusa abariye amafaranga yagenewe ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze.

Umuvugizi wa leta ya Uganda yavuze ko nta mpamvu yo kuganira ku bujura bw’amabati cyane ko iki kibazo gikeneye iperereza, nubwo bwose abavugwa badahakana ko aya mabati batayatwaye, ngo hari bamwe babonye ko umutegetsi mukuru muri Uganda nta gahunda ifatika afite yo kurwanya ruswa no kwikuraho bamwe mu bategetsi bamukikije bayogoje ibintu.