Guverineri w’intara ya Kisumu Prof. Anyang Nyong’o, yatangaje ko imyigaragambyo yamagana ubutegetsi bwa William Ruto yateguwe na Raila Odinga yabaye ayihagaritse mu ntara ategeka, avuga ko abaturage be bazajya bajya kwigaragambiriza mu mujyi wa Nairobi.
Kuri uyu wa mbere tariki 27 Werurwe 2023, guverineri Anyang Nyong’o yashoboye kumvisha abaturage be ko bagomba kwigaragambya mu mahoro, ariko bakirinda kugira ibikorwa bangiza nk’uko ahandi byagendaga.
Ikinyamakuru The Standards cyanditse ko nubwo iyi myigaragambyo ihagaze muri Kisumu, bitavuze ko abanya Kisumu batandukanye n’ibitekerezo by’ihuriro Azimio la Umoja One Kenya rya Raila Odinga.
Raila aherutse kuvuga ko kuwa mbere no kuwa kane abaturage bazajya bigaragambya, ariko ashinja Perezida Ruto kubangamira imigendekere myiza y’iki gikorwa, amushinja gukoresha abacanshuro ngo bangize bizajye ku mutwe wa Odinga.
Ku rundI ruhande senateri w’umujyi wa Nairobi, Edwin Sifuna, yatangaje ko batazongera kumenyesha polisi ko bazigaragambya kuko basanze babivuga, igahindukira ikabahukamo ikabahohotera.
Ubu gahunda ngo ni ukubyuka bajya mu muhanda kuri uyu wa Kane, polisi yaza bagahangana igihe itakubaha amahitamo y’abaturage.
Uyu musenateri usanzwe ari umunyamabanga w’ishyaka ODM rya Raila Odinga, yavuze ko guhera umwaka utaha nta munsi wo kwigaragambya uzabaho, igihe cyose bazajya bajya mu mihanda kandi nta kumenyesha polisi.
Uyu musenateri avuga ko bamenye ko polisi ya Kenya ubu iri guha intwaro abantu ba leta ngo bajye bajya mu myigaragambyo, bagirire nabi abanyapolitiki badashyigikiye Perezida Ruto.
Abasenateri benshi bashyigikiye Perezida William Ruto, bavuga ko uwo yasimbuye Uhuru Kenyatta, ariwe uri inyuma y’iyi myigaragambyo ngo Ruto azabure uko akorera igihugu abaturage birirwa bigaragambya.