Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Ngoma: Ba gitifu b’utugari barasaba umwanya wihariye wo gukorera perimi ya moto bahawe - FLASH RADIO&TV

Ngoma: Ba gitifu b’utugari barasaba umwanya wihariye wo gukorera perimi ya moto bahawe

Bamwe mu bayobozi b’utugari bahawe Moto mu karere ka Ngoma, barasaba ubuyobozi ko bwabashyiriraho uburyo bwihariye bwo gukorera uruhushya rwo kuzitwara kuko bagira akazi kenshi.

Aba babitangaje nyuma yaho bahawe moto zizabafasha kwegera abaturage bayobora.

Mu buhamya bwabo abo twaganiriye batubwiye ko hari utugari tunini ku buryo kuhagera n’amaguru byagoranaga,ariko ubu ngo bigiye gukemuka babifashijwemo n’izi moto.

Umwe ati “Hari aho natumaga mudugudu akaba yambeshya cyangwa akampa raporo itariyo ariko ubunzajya nigirayo.”

N’ubwo bahawe izi moto aba Bayobozi b’utugari barasaba ko bakoroherezwa bagashyirirwaho uburyo bwihariye bwo kubona uruhushya rwo kuzitwara, kuko batabona umwanya wo kwiga amategeko y’umuhanda kubera akazi kenshi.

Ngabonziza Jean Baptiste uyobora Akagari ka Gatonde mu murenge wa Kibungo ati “Tugira akazi kenshi kubona umwanya biragoye, ubwo nzashaka untwara cyangwa nge nitwaza ibihumbi mirongo itanu ya Polisi nyitware nta perime. Bikunze ubuyobozi bwatworohereza kubona kategori.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buravuga ko kubona umwanya wo kwiga ikinyabiziga kuri aba bayobozi bitagoye, kuko muri bo harimo n’abiga Kaminuza kandi batica akazi.

Umuyobozi w’aka Karere Madame Niyonagira Nathalie yagize ati “Ntabwo navuga ngo umwanya warabuze kuko no muri aba barushingwangerero harimo abiga Kaminuza, ntiwakwiga Kaminuza ngo ubure umwanya wo kwiga ikinyabiziga. Hari imirenge irimo amashuri yigisha gutwara ikinyabiziga banakwiga nyuma y’akazi.”

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugali 64 nibo bazahabwa moto, ku ikubitira abazihawe ni 38.

Claude Kalinda