Ba depite Allan Ssewanyana na Muhammad Ssegirinya bo mu ishyaka NUP ritavuga rumwe n’ubutegetsi bamaze iminsi mike bafunguwe hatanzwe ingwate, bamaganye amakuru yavuze ko barekuwe habaye ibiganiro n’ubutegetsi.
Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko aba bagabo bavuze ko bafunguwe binyuze mu banyamategeko babo, barimo Erias Lukwago utegeka umujyi wa Kampala.
Mu ifungurwa ryabo mu kwezi gushize kwa Gashyantare 2023, amakuru yavuze ko abatavuga rumwe na leta ya Uganda baba baragiranye ibiganiro by’ibanga na Perezida Museveni akemera kubafungurwa.
Ba Allan Ssewanyana and Muhammad Ssegirinya bavuze ko abumvikanisha ko barekuwe habayeho kuganira, ari abantu baba bashaka gukwiza icengezamatwara zidafite ishingiro na rito.
Izi ntumwa za rubanda zafunzwe amezi 17 kuva muri Gashyantare zafungurwa, zari zitaragira umuntu numwe ubaca iryera cyangwa se ngo bavugane n’itangazamakuru, bigakekwa ko byaba biri mubyo bumvikanye n’ubutegetsi ko bazafunga umunwa.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023, mu kiganiro n’abanyamakuru, aba bagabo bavuze ko batumvikanaga kuko bari bararwaye, ibikekwa ko ari iyicarubozo bakorewe muri gereza ya Uganda
Bashinjwaga gutera inkunga iterabwoba no kujya mu bwicanyi bwahitanye abarenga 20 mu ntara ya Masaka mu myaka hafi 3 ishize, bikavugwa ko bari bagamije guhungabanya amatora.
Aba banyapolitiki batavuga rumwe na leta ya Uganda, bavuze ko nta handi byabaye ko bene nk’aba bafungwa imyaka 2 y’agahimano, ariko barahiye ko bazagumya guhirimbanira icyatumye bafungwa ngo nta gahunda ihari yo guceceka kuko umugongo warababaye, ariko ntibazacika intege.
Sewanyana ashimangira ko nta kuganira n’ubutegetsi kwabayeho, ahubwo ko batanze ingwate ya miliyoni 20 z’amashilingi ndetse n’impapuro z’inzira zirafatirwa, ngo ntiyumva uwaganira bene uyu mujyo.