Kicukiro: Imiryango 29 yabanaga bitemewe n’amategeko yarasezeranyijwe

Imiryango 29 yarangwagamo amakimbirane yo mu Murenge wa Gatenga, mu Karere ka Kicukiro, yiyemeje gukumira amakimbirane yo mu muryango ndetse babihamisha gusezerana imbere y’amategeko.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatenga mbere yo gusezeranya aba baturage, bwabanje guhabwa inyigisho zagarukaga ku kwirinda amakimbirane.

Bamwe mu basezeranye imbere y’amategeko bavuga ko biyemeje guhinduka bakubaka imiryango izira amakimbirane.

 Ati “Twari tubanye mu buryo butemewe n’amategeko, ku bijyanye n’amakimnirane natwe rwose byatugeragaho ariko ubwo tumaze gusezerana hari ingamba twafashe, kugirango ntituzongere kubana mu makimbirane.”

Mugenzi we ati “Uyu munsi wanshimishije kuko uratuma ngira agaciro mu muryango.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga, Bwana Mugisha Emmanuel, avuga ko nyuma yo kubona ko hari imiryango ibana mu makimbirane bakoze ubukangurambaga barabigisha, ndetse biyemeza gusezerana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ati “Nyuma yo kubona ibibazo by’amakimbirane yo mu muryango muri uku kwezi kwahariwe abaturage, twafashe umwanya munini wo kuganira nabo ndetse bamwe tubasanga mu ngo. Bafashe iki cyemezo cyo gusezerana nyuma yo kumva ko nta makimbirane bagifitanye, akenshi wasanganga ibyo umugore n’umugabo bapfa harimo no kuba babana batarasezeranye.”

Mu kwezi kwahariwe umuturage mu Murenge wa Gatenga, hakozwe ibintu byinshi bitandukanye harimo ibikorwa by’imibereho myiza, umutekano, imiyoborere myiza ndetse n’iterambere.

 Ni muri urwo rwego habayeho gahunda yo gusura imiryango yarangwagamo amakimbirane barigishwa, baza  kwiyemeza kubaka imiryango itekanye.

Eminente Umugwaneza