M23 yemeje ko irekura umujyi wa Bunagana

Umuvugizi w’inyeshyamba za M23, Major Willy Ngomba, yatangaje ko umujyi wa Bunagana urashyikirizwa ingabo za Uganda kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Weruwe 2023.

M23 yafashe uyu mujyi uri ku mupaka wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Uganda muri Kamena 2022, nyuma y’uko imirwano yabo n’ingabo za leta yari imaze iminsi irushijeho gukomera.

Uyu mutwe uvuga ko urimo kubahiriza ibyategetswe n’abakuru b’ibihugu by’akarere n’abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu by’akarere, mu nama zitandukanye za Luanda, Nairobi na Bujumbura.

Kuri uyu wa Kane abasirikare ba Uganda bagaragaye binjira muri Bunagana, bahageze bakiriwe n’abarwanyi ba M23.

Willy Ngoma yabwiye BBC ko saa mbili z’igitondo ku isaha ya Bunagana aribwo bashyikiriza kumugaragaro ingabo za Uganda umujyi wa Bunagana.

Biteganyijwe ko izi ngabo za Uganda zizagenzura igice cya Rutshuru kirimo imijyi yindi nka Rutshuru centre na Kiwanja.

Bunagana ifatwa na bamwe nk’ikicaro gikuru cya M23, ni umujyi w’ingenzi yafashe bwa mbere, mbere yo gukomeza igafata ibice bya teritwari za Rutshuru, Nyiragongo na Masisi.

Hari ibice bimwe na bimwe muri Masisi na Rutshuru bikigenzurwa na M23, byitezwe ko nabyo izabirekura ariko ntihazwi neza ryari.

Biteganyijwe ko M23 iva aho yafashe hose ikahasigira ingabo z’ibihugu by’akarere zoherejwe kurinda ibyo bice kugeza leta yumvikanye na M23.

Abarwanyi ba M23 bumvikana bavuga ko ingabo za leta zitagomba kugaruka mu bice barimo kurekura baha izo ngabo z’akarere mbere y’uko bumvikana na leta.

Izo ngabo z’ibihugu by’u Burundi, Kenya, South Sudan na Uganda zagabanye uko zizajya mu duce twagenzurwaga na M23, iza Uganda ziri mu gice kimwe cya Rutshuru, kirimo n’umujyi wa Bunagana, iz’u Burundi ziri mu gice cya Masisi, naho iza Kenya mu bice bimwe bya Rutshuru na Nyiragongo.