Nyagatare: Barasaba inyubako y’ibiro by’akarere ijyanye n’igihe, ihari itinza serivisi bahabwa

Hari abatuye mu karere ka Nyagatare, bakomeje gusaba leta kubaka ibiro by’aka karere bigezweho, kuko ibiriho biri kudindiza serivisi.

Ikibazo cy’inyubako z’ibiro by’akarere ka Nyagatare zishaje ndetse zitandukanye kigaragazwa nk’igikomeje kudindiza serivisi mu baturage.

Dore nk’ubu umuyobozi w’akarere akorera mu nyubako ye,Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage nawe akorera mu nyubako ye aho bita kuri PDRCIU ndetse na Visi Meya ushinzwe ubukungu nawe akorera mu nyubako  ye imeze nk’inzu y’abaturage.

Abaturage baravuga ko zibatera urujijo bigatuma serivisi zabo zidindira.

Umwe ati “Hagiye hari inyubako zitandukanye, ntabwo bakorera mu nyubako imwe, ari meya, ari visi meya cyangwa se ushinzwe ubukungu.”

Undi ati “Ugasanga uturere twarubatse, dufite akarere keza ariko nagera inaha nyuze hano hirya ku Karere Kacu nabaza amakuru bakavuga ngo akarere ka Nyagatare karakodesha aho gakorera, nkibaza nti ni ukubera iki kabaye aka mbere mu mihanda gusa, none mu bindi tugiye kuba aba nyuma? Aho bidindiriza serivisi akarere ni gato, iyo umuntu agiye aratinda cyane.”

Mugenzi we yagize ati “Ni ibintu bidafite gahunda, kuko urumva umwe araha undi ari hariya, undi ari iriya. Mu buryo bwa serivisi rero aho meya akorera siho gitifu akorera siho ushinzwe ubukungu akorera, mbese ntabwo bimeze neza. Abantu iyo bakoreye mu nzu imwe kandi igendanye n’igihe nabyo ni uburyo bwiza bwo kugira ngo serivisi ibashe kuba yatangwa mu buryo bworoshye kandi bwiza.”

Abaturage barasaba ko hakubakwa inyubako imwe ihurije hamwe ibiro byabo byose, kugira ngo bihagarike isiragizwa rya buri munsi mu gihe bagiye bagiye gusaba serivisi.

Ikibazo cy’inyubako z’ibiro by’aka karere ka Nyagatare bitajyanye n’igihe, Hashize igihe abaturage bakigaragaza ko kibabangamiye ariko nta kirakorwa.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare Bwana Kabagamba Wilson avuga ko nta gahunda ya vuba yo kubaka ibiro bishya bitewe n’ikibazo cy’ubukungu, icyakora ngo bagiye kuvugurura izi nyubako ziriho.

Ati “Ibiro bishya ni umushinga munini, navuze y’uko twari twarashyize mu mihigo ariko bitewe n’ubukungu  uko bwifashe yaba ari ku Isi ndetse no mu Rwanda byatewe na Covid, uwo mushinga twarawuhagaritse. Ariko uyu munsi turashaka kugira ngo nibura aho dukorera hisanzure na serivisi dutanga , aho zitangirwa habe ari ahantu hisanzuye. Hari aho usanga aho abakozi bari n’amadosiye yabo ygasanga ni ibintu birundiranye, ibyo turashaka kubitunganya ku buryo hari ibyumba bimwe twakwagura.”

Si ku nshuro ya mbere ikibazo cy’ibiro by’Akarere ka Nyagatare bitatanmye kivuzwe mu itangazamakuru, kuko  ku ngoma z’abayobozi uko bagiye basimburana kuyobora aka karere niko bizezaga kubaka ibiro bishya ariko, kugeza nubu nta kirakorwa.

Ntambara Garleon