Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’ibihumbi by’abantu b’ingeri zitandukanye biganjemo Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’inshuti zayo ziturutse mu bihugu bitandukanye, mu nama Mpuzamahanga ya FPR yahujwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 ishinzwe.
Iyi nama izamara iminsi ibiri guhera kuri uyu wa Gatandatu kugera ku Cyumweru tariki 2 Mata.
Ihurije hamwe abayobozi b’Umuryango FPR Inkotanyi, imitwe ya politiki ikorera mu Rwanda, abayobozi mu nzego za leta, abayobozi mu mashyaka yo mu bihugu by’inshuti, abashakashatsi n’abahagarariye ibihugu hirya no hino.
Insangamatsiko y’iyi nama iragira iti “Ugutekereza ku rugendo rw’imyaka n’ahazaza”.
Ibiganiro biribanda k’uruhare rwa politiki nziza ya FPR Inkotanyi mu kongera kubaka u Rwanda n’uburyo bwo gukomeza guteza imbere Igihugu hitawe no ku mpinduka n’ibibazo bigaraga hirya no hino.”
Ni inama ibaye u Rwanda rurangajwe imbere na FPR Inkotanyi rukomeje urugendo rudasanzwe rw’iterambere.
Urugero nko mu 1994, amafaranga Umunyarwanda yinjizaga ku mwaka yari amadolari 146 [hafi ibihumbi 150 Frw].
Uko imyaka yagiye ikurikirana, byagiye bihinduka. Nko mu 2001 yari 201$; 2003 aba 342$; 2011 aba 627$; 2014 agera kuri 718$. Mu 2015 yari 728 $, mu 2017 yari amaze kugera kuri 774 $, naho mu 2018 yari 788$ ku mwaka.
Mu 2020 intego yari 1.240 $ hanyuma mu 2035 u Rwanda rukazaba rufite ubukungu buciriritse kandi rwarateye imbere mu 2050.
Ni mu gihe ubukungu buzaba bwihuta ku 10%, ku buryo Umunyarwanda azaba yinjiza 12.476$ ku mwaka.
Imibare ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yo muri Nzeri 2002 igaruka ku bushakashatsi bwakozwe mu 1999 na 2000, igaragaza ko nibura 60,2% by’Abanyarwanda bari abakene naho 57% bari mu bukene bukabije.