Finland iraba umunyamuryango mushya wa OTAN

Kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Mata 2023, igihugu cya Finland iraba umunyamuryango wa 31 mu muryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’Uburayi n’Amerika (OTAN), nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga mukuru wawo.

Ubusabe bwa Finland bwatewe n’igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine, Finland ikaba ihana umupaka muremure n’Uburusiya.

Turukiya yatindije ubusabe bwa Finland, yinubira ko iki gihugu gifasha abakora iterabwoba.

Igihugu cya Suède nacyo cyatanze ubusabe bwo kwinjira muri OTAN mu gihe kimwe na Finland muri Gicurasi mu 2022, ariko Turukiya irimo gutambamira ubusabe bwayo mu kwinubira ibintu bimwe nk’ibyo yinubiye ku busabe bwa Finland.

Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan, yashinje Suède kwemera intagondwa z’aba Kurds (Kurdes) no kuzemerera kwigaragambya mu mihanda yo mu murwa mukuru Stockholm.

Ukwaguka kwa OTAN uko ari ko kose gusaba ko kuba gushyigikiwe n’ibihugu binyamuryango byose.

Kuri uyu  wa Mbere tariki 3 Mata 2023, umunyamabanga mukuru wa OTAN Jens Stoltenberg, ari i Buruseli mu Bubiligi, yagize ati“Tuzazamura ibendera rya Finland ku nshuro ya mbere hano ku cyicaro gikuru cya NATO. Uzaba ari umunsi mwiza ku mutekano wa Finland, ku mutekano w’Uburayi bw’amajyaruguru ndetse no kuri NATO muri rusange.”

Yakomeje agira ati “Sweden na yo izarushaho gutekana kubera ibi.”

Kuba umunyamuryango kwa Finland ni kimwe mu bihe by’ingenzi cyane mu mateka ya vuba aha ya OTAN.

Igihugu cya Finland gihana umupaka wa kilometero 1,340 n’Uburusiya, ndetse ikaba ari kimwe mu bihugu bifite intwaro za rutura zikomeye cyane mu Burayi bw’uburengerazuba, cyahisemo kureka kutagira uruhande kibogamiyeho, gisaba kwinjira muri OTAN kubera igitero gisesuye cy’Uburusiya kuri Ukraine.

Suède na yo yaretse kutagira uruhande ibogamiyeho kwari kumaze igihe, isaba kwinjira muri OTAN, ariko, bitandukanye n’umuturanyi wayo, yo ntabwo ihana umupaka n’Uburusiya.

Rimwe mu mahame-shingiro ya OTAN ni ubwirinzi buhuriweho, bivuze ko igitero ku gihugu kinyamuryango gifatwa nk’igitero kigabwe ku bihugu binyamuryango byose.

Kuri Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin, kuba Finland igiye kwinjira muri OTAN ni ingorane ikomeye mu rwego rw’igenamigambi.