Kinyinya: Babangamiwe n’urukuta rwa sitasiyo rushyira ubuzima bwabo mu kaga

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, bavuga ko bahangayikishijwe n’urukuta rwa metero 15, rwa  Sitasiyo (station), iri kubakwa n’umushoramari kuko rushobora kubagwaho ndetse ni yo imvura iguye amazi yose amanukira mu ngo zabo.

Ni abaturage bo mu Kagali ka Kagugu, Umudugudu wa Gicikiza, bavuga ko ko uburyo uru rukuta rwubatse rudakomeye ku buryo biteye inkeke ko rushobora kubagwaho kuko niyo imvura iguye amazi ava kuri uru rukuta ajya mu nzu zabo.

Aba kandi bavuga ko kubera iki kibazo inzu zabo zitakibona abapangayi.

Umwe ati “Uru rukuta ruduteye ikibazo kuko rwubatse mu buryo butari bwiza, bubakiye hejuru y’ama-toilette(ubwiherero)bataviduye, batasibye hejuru y’ibiti batakuyeho ngo basize neza. Dufite ikibazo cy’uko ejo cyariduka kikatugwaho dufite ubwoba.”

Mugenzi we ati “Iyo imvura iguye abana turabasohora bakajya ku gasozi, abafite imbaraga bagasohoka twe tukumirwa. Ntabwo turyama n’abapangayi baragiye kandi amazu ariyo yari adutunze, ubu uku ngana nzajya guca inshuro?”

Aba baturage barasaba inzego zirebwa n’iki kibazo kubafasha bakumvisha uyu mushoramari akagira icyo akora, kuko ubuzima bwabo  buri mu kaga cyangwa se bagahabwa ingurane bakimuka.

Umwe ati “Nadufashe adukure muri aya manegeka, leta ntabwo ikunda amanegeka.”

Mugenzi we ati “Uko yagize ubushobozi akavana itaka hano hasi akarigeza hariya hejuru, nakore ubushobozi atishongoye ku bantu batishoboye abahe ibabikwiriye bave muri uru rupfu n’uyu mwobo yabashyizemo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Bwana Havuguziga Charles, avuga ko ubugenzuzi bwagaragaje ko uburebure bw’urukuta rw’iyi sitasiyo ntakibazo ruteye.

Ati “Nibyo koko abaturage batugejejeho ikibazo bafite cy’uburebure bw’urukuta, ko amazi azavaho ashobora kwangiza amazu yabo. Uburebure bw’urukuta bwo burahari ariko abatekinisiye bemeza ko rwubatse neza kandi rukomeye. Turahumuriza abaturage ko nta kibazo kizaza, ikirebana n’amazi aturuka kuri iriya sitasiyi, sitasiyo igomba gukora ibishoboka kuburyo nta kintu na kimwe kigomba kubangamira abaturanyi bayo.”

Aba baturage bavuga ko uru rukuta rwabashyize mu manegeka kandi hari gahunda ya leta, ikangurira abantu guhunga ahantu hose hubatse mu manegeka mu gihe cy’imvura.

Eminente Umugwaneza