Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na mugenzi we wa Kenya William Ruto, baratangaza ko mu gihe gito gishize hari ibimenyetso by’agahenge mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, agace kamaze igihe kugarijwe n’umutekano muke.
Ibi abakuru b’ibihugu byombi babigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki 04 Mata 2023, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu biro bya Perezida Kagame Village Urugwiro.
Perezida wa Kenya William Ruto akaba ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2 mu Rwanda ku butumire bwa Mugenzi we Perezida Kagame.
Ahagana mu ma saa sita n’iminota ku manywa yo kuri uyu wa kabiri, nibwo Perezida wa Repubulika ya Kenya yageze mu Rwanda yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta, yahise yerekeza mu biro bya mugenzi we Village Urugwiro maze yakirwa na Perezida Kagame, ahabwa icyubahiro cya gisirikare kigenerwa abashyitsi bakomeye, mbere yo kugirana ibighaniro byo mu muhezo na Perezida Kagame.
Mbere yo kugirana ikiganiro n’itangazamakuru abakuru b’ibihugu byombi, bayoboye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi, mu nzego zirimo Uburezi, Ubuzima, Ikoranabuhanga, Diplomasi, n’Uburinganire n’izindi.
Mu kiganiro Perezida Kagame na mugenzi we Ruto bagiranye n’itangazamakuru, bombi batangaje ko mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo hashize igihe gito hatangiye kugaragara agahenge, nyuma y’imirwano ihuza ingabo za leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23.
Perezida William Ruto, yavuze ko gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, bisaba ubufatanye bw’akarere kandi ko abakuru b’ibihugu bagifatiye umwanzuro.
Gusa Perezida Ruto yavuze ko hari icyizere cy’uko ibintu biri kuba byiza muri ako gace.
Ati “Iki ni ikibazo kitureba twese nk’akarere, abakuru b’ibihugu bafashe umwanzuro ko umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ugomba gufata iya mbere mu gukemura ibibazo biri mu burasirazuba bwa RDC, by’umwihariko nyuma y’aho RDC igiriye muri uyu muryango.”
Perezida Ruto yunzemo agira ati “Amakuru meza, amakuru atanga icyizere ni uko kuva mu kwezi gushize twabonye impinduka nyinshi zitanga icyizere, ku birebana n’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.”
Perezida Kagame nawe yemeranya na mugenzi we Ruto, ko mu bihe bya vuba hari kugaragara impinduka nziza ku bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.
Icyakora Perezida Kagame, asanga ikibazo kigomba gukemurwa giherewe mu mizi, kuko ari bwo cyaba gikemuwe ubutazagaruka.
Ati “Mbere na mbere ndemeranya n’ibyo Perezida amaze kuvuga ,nanjye ndatekereza mu byumweru bike bishize twabonye impinduka, ariko haracyari n’ibindi bibazo byo gukemura ariko hari impinduka. Tugomba gukora ibirenzeho, tugatera izindi ntambwe ziganisha ku kubona igisubizo, ariko amateka y’uburasirazuba bwa Congo ni ikintu utakemurira hano byatwara igihe kinini.”
Umukuru w’igihugu yongeyeho ko “Ibibazo byagiye biza bigenda byongera bigaruka, ariko hari icyenda gusa n’icyo perezida yavuze. Mu myaka myinshi abantu bitaye cyane mu kugerageza kunenga uruhande rumwe, ni nde uri mukuri? ni nde ufite amakosa? Niko byakozwe buri gihe, bivuze ko hari ibitagenda neza muri ubwo buryo mu gukemura ikibazo. Ndatekereza uburyo bwiza bwo gukemura ikibazo ni ugukora inyigo, kumva neza no kugikemura uhereye mu mizi.”
Kugeza ubu Kenya iri mu bahuza b’ingenzi mu bibazo by’umutekano muke bishingiye ku mirwano ihuza RDC n’umutwe wa M23, ndetse Kenya yabaye iya mbere mu bihugu byohereje ingabo kugarura amahoro mu burazirasuba bwa Congo.
Ni mugihe u Rwanda rwo rushinjwa na RDC gufasha M23 ariko rukabihakana.
Tito DUSABIREMA