Guverinoma y’u Rwanda yagaragarije Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, ko kugira ngo ibibazo by’ibikoresho mu mashuri y’imyuga, tekinike n’ubumenyingiro bikemuke, hakenewe nibura arenga miliyari 88 z’amafaranga y’u Rwanda.
Igaragaza ko ibarura ryakozwe ryagaragaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari utaha wa 2023/2024 hazakenerwa asaga miliyari 28,5 Frw, yo kongerera ubushobozi amashuri akeneye ibikoresho ku buryo bwihutirwa.
Ni ibyatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Mata 2023 n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, ibisubizo mu nyandiko ku bibazo byagaragaye mu guteza imbere uru rwego.
Igihe cyanditse ko mu bibazo byabajijwe Mineduc harimo icy’ibikoresho bidahagije mu bigo byinshi by’amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro no kuba Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Amashuri ya Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro [RTB] rutinda kubyohereza kandi Leta iba yaratanze ingengo y’imari.
Irere yagaragaje ko ibikoresho bikenerwa mu mashuri ya TVET bibamo ibyiciro bibiri; Ibikoresho bidashira (Tools and Equipment) n’ibikoresho bishira (Consumables).
Ibikoresho bidashira bigurwa na Rwanda TVET Board binyuze mu masoko naho amafaranga yo kugura ibikoresho bishira, akoherezwa ku mashuri binyuze mu turere aya mashuri aherereyemo.
Yakomeje agira ati “Uhereye mu gihe cya Covid-19, amasoko y’ibikoresho bituruka hanze yagiye atinda bitewe n’ibibazo byari ku isoko mpuzamahanga byatewe n’ingaruka za Covid-19. Byatumye abatsindiye aya masoko bakomeza gusaba igihe cy’inyongera, banagaragaza ko inganda ziri gukora ibi bikoresho nazo zitararangiza kubikora bitewe n’ibibazo byavuzwe haruguru.”
Minisitiri Irere avuga ko iki kibazo kiri kugenda kigabanya ubukana, uko isi yose iri kugenda isubira mu buzima busanzwe.
Avuga ko gutinda kw’amafaranga yo kugura ibikoresho bishira mu gihe cyashize byatewe n’uko aya mafaranga yoherezwaga mu mashuri hashingiwe ku mibare y’abanyeshuri bamaze kwiyandikisha muri buri shuri.
Ati “Byatwaye igihe kugira ngo amashuri yose abashe kugaragaza imibare y’abanyeshuri bakiriye, bityo aya mafaranga asaranganywe mu Turere hashingiwe kuri iyi mibare.”
“Ubu bukererwe ariko ntibuzongera kubaho kuko ubu hashyizweho ikoranabuhanga rizajya rituma iyi mibare iboneka vuba no kubara uko aya mafaranga asaranganywa bigakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga hanagendewe ku biciro byamaze gushyirwa muri iri koranabuhanga.”
Ikindi kandi itangwa ry’aya mafaranga ryahurijwe hamwe n’itangwa ry’amafaranga yo kugaburira abanyeshuri ndetse n’ayo gufasha amashuri, ariko ngo kuri ubu, aya mafaranga azajya atangirwa rimwe nk’uko Minisitiri Irere yabibwiye Abadepite.
Ubugenzuzi buheruka bwerekanye ko 63% by’amashuri ya TVET ari yo ari ku kigero gishimishije ku bijyanye n’ireme ry’uburezi rihatangirwa hashingiwe ku bushobozi aya mashuri afite. Amashuri ataragera kuri iki kigero ari kwitabwaho.
Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko urugendo rwo gukemura ikibazo cy’ibikoresho mu mashuri rukomeje, uko ingengo y’imari ikenewe igenda iboneka, haba ku ruhari rwa Leta ndetse no ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Ingengo y’imari ishyirwa mu kugura ibikoresho yagiye yiyongera ikava kuri miliyari 4,8 Frw mu 2020/21, igera kuri miliyari 9,7 Frw mu 2021/22. Ni mu gihe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari yageze kuri miliyari 12,2Frw.
Minisitiri Irere avuga ko iyi gahunda yo kongera ingengo y’imari igenerwa ibikoresho kandi izakomeza. Ku rundi ruhande ariko avuga ko hakenewe nibura miliyari 88Frw kugira ngo iyo ntego igerweho.
Ati “kuko ari intego kugira ngo ikibazo cy’ibikoresho gikemuke ku kigero gishimishije mu mashuri dufite kugeza ubu, habaruwe ingengo y’imari ingana na 88.536.385.260 Frw.”
Yakomeje agira ati “Aya mafaranga akaba atabasha kubonekera rimwe ariko buri mwaka w’ingengo y’imari hateganywa amafaranga yo gukemura iki kibazo.”
Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu rwego rwo gukomeza kunoza ireme ry’uburezi kandi mu mashuri ya tekiniki imyuga n’ubumenyingiro, hatangijwe umushinga wo gushyiraho TVET z’icyitegererezo zigera kuri 30.