Kwibuka bigomba kujyana n’icyerekezo cy’igihugu cy’iterambere – Minisitiri Bizimana

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ivuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biba bigomba kujyana n’icyerekezo igihugu gifite cy’iterambere, bityo ko ibikorwa byo kwibuka bitagomba kuzabangamira ibindi by’iterambere, cyeretse umunsi utangiza n’usoza icyumweru cyo kwibuka Jenoside.

Asaba abategura ibikorwa byo kwibuka gukurikiza amabwiriza uko aba yagenwe na minisiteri.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, avuga ko mu bihe byashize iyo byageraga mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hajyaga habaho ibiganiro bihoraho bivuga ku mateka y’igihugu buri nyuma ya saa sita.

Icyakora ngo baje gusanga bitaratangaga umusaruro, kuko byatumaga abantu batajya mu bindi bikorwa byo kwiteza imbere, bijyana n’icyerekezo cy’igihugu cy’iterambere biba ngombwa ko bikurwaho.


Ati “Turifuza ko kwibuka bitaba igikorwa kibera abanyarwanda umutwaro, ahubwo kiba igikorwa gituma amateka igihugu cyanyuzemo azirikanwa ariko n’icyerekezo cy’igihugu cy’uko buri wese yiyubaka n’igihugu kigatera imbere bijyana.”


Aha ni naho ahera asaba abazategura ibikorwa byo kwibuka ko bagomba kubahiriza amabwiriza aba yagenwe na minisiteri.

Rimwe muri ayo mabwiriza ni irijyanye n’amasaha abantu bamara mu gikorwa cyo kwibuka, aho usanga hari abarenza amasaha 3 aba yaragenwe.

Minisitiri Bizimana, avuga ko uko abantu batinda mu bikorwa byo kwibuka ari nako ihungabana ryiyongera kandi atari cyo kiba kigamijwe, bikanatuma abafite ibikorwa by’iterambere bamara umwanya munini bafunze imiryango.


Ati “Twaje gusanga iyo amasaha arenze atatu, bitera ikibazo cy’umunaniro bikanongera ihungabana. Kuko uko igikorwa kiba kirekire, niko n’agahinda nako kagenda kiyongera. Noneho abafite intege nkeya, ka gahinda kakabaganza kakaba kenshi, ihungabana rikaba ryinshi kandi atari ngombwa atari nacyo kigamijwe.”


Umwaka ushize urugendo rwo kwibuka ni kimwe mubyari bitemewe gukorwa.

Minisiri Bizamana, avuga ko byari byatewe nuko hari bamwe bateguraga urwo rugendo ugasanga bafunze umuhanda wose, bigatuma abajya mu bikorwa bitandukanye batabijyamo.

Gusa uyu mwaka biremewe ariko hatabayeho kubangamira ingendo z’ibinyabiziga.


Ati “Hari uburyo abantu bashobora gukoresha igice kimwe cy’umuhanda, ahenshi hari n’inzira zagenewe abanyamaguru, bashobora rero gukoresha inzira zabigenewe imodoka nazo zigakomeza inzira yazo zijya mu bikorwa bitandukanye.”


Ashingiye ku ngingo y’icyerekezo cy’iterambere ry’igihugu, Minisitiri Bizimana yavuze ko hari gutekerezwa ukuntu insanganyamatsiko ikoreshwa mu gihe cyo kwibuka yahindurwa ikareka kwitwa “KWIBUKA TWIYUBAKA” ikaba “TWIBUKE TWIYUBAKA” kuko abantu bose bagomba kwibona mu kwiyubaka ari nako bubaka igihugu.


Icyakora nanone ibikorwa byo kwinezeza byo bizakomeza gufunga mu gihe cy’icyumweru cyo kwibuka kizatangira tariki ya 7 kugeza 13 Mata 2023.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad