Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida wa Kenya William Ruto ari kumwe na Perezida Paul Kagame, basuye ishuri rikuru ry’ubuhinzi butangiza ibidukikije, Rwanda Institute for Conservation Agriculture, RICA, riri mu Karere ka Bugesera.
Iyi kaminuza iri ku buso bwa hegitari 1.300 ziriho inyubako, imirima ikoresha mu buhinzi n’ubworozi n’ibindi bijyanye n’amasomo ayitangirwamo dore ko iri hagati y’ibiyaga bibiri: Kirimbi na Gaharwa.
Ni kaminuza y’icyitegererezo mu kwigisha ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi n’ubworozi yashinzwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’umuryango Howard G. Foundation.