Imikorere y’irondo ry’umwuga iracyacyemangwa

Hari abaturage basaba ko imikorere y’abagize irondo ry’umwuga yavugururwa, bakongererwa amahugurwa kandi n’umubare w’abo ukiyongera.

Ukurikije ibyo aba baturage bavuga nta gushidikanya koubujura bukorerwa mu ngo buri kwiyongera ku gipimo kidasanzwe, kandi ntibigisaba kwitwikira ijoro kuko hari n’abacuzwa utwabo ku manywa y’ihangu.

 Ni ikibazo kitakiri umwihariko mu gace runaka kuko aba twaganiriye ari abo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gasabo.

Umwe yagize ati “Sinzi ukuntu bimeze muri iyi minsi ariko ubujura burahari cyane. Biherutse kumbaho nanitse imyenda ngiye mu nzu ngarutse nsanga barayijyanye mu isegonda rimwe.”

Mugenzi we ati “Hari umusaza duturanye baherutse gufata baramuniga saa moya za ni mugoroba, bamwambura telefoni ebyiri. Ingero ni nyinshi natanga.”

Undi ati “Urugo duturanye baherutse kwiba ‘Cash power’ (soma kashi pawa) mu gitondo cya kare nka saa kumi n’imwe. Cash Power barayitwara.”

Nubwo bimeze bitya ariko abaturage bashidikanya ku bushobozi bw’abashinzwe umutekano babegereye, ni ukuvuga aba bazwi nk’irondo ry’umwuga.

Hari ababagaya ubuke abandi bagakeka ko baba bafite amahugurwa adahagije utaretse n’abakekwaho gukingira ikibaba cyangwa kwifatanya n’abajura, bagasaba ko imikorerere y’irondo yaminjirwamo agafu, kugira ngo uru rwego bishyurira amafaranga rukore neza.

Umwe ati “Umutekano kuwishyura wo turawishyura ariko ngo muri ‘quaritier’ (soma karitsiye) aho ngaho ntabwo abanyerondo b’umwuga bahagera, akenshi bibera ku isanteri.”

Undi ati “Nibabongere habe n’aba kumanywa ntihabe ab’ijoro gusa.”

Hari n’uwagize ati “Muri iyi minsi rero ukuntu mbona hari igihe baha akazi abantu badafatika,ubu abantu basigaye bajya mu irondo ni babandi na none.”

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, nawe aherutse gusaba inzego bireba ko zasuzuma imikorere y’irondo aho bitagenda neza bikanozwa.

Aha umukuru w’igihugu yasozaga itorero ry’abayobozi b’utugari mu mpera z’ukwezi gushize kwa Werurwe 2023.

Yagize ati “Ikibazo kindi numvise nacyo musuzume murebe cyagiye kivuka mu bintu by’amarondo, iby’irondo byavuzwe, hari abagiye bavuga ko nabyo bisa  n’aho bidakora neza cyangwa bidateguye mu buryo bwiza.”

Ni inshuro zitari nke hirya no hino mu mujyi wa Kigali, humvikanye amajwi y’abakora irondo ry’umwuga badahemberwa igihe kandi bahembwa make,  icyafatwa nk’igishobora kuba imwe mu ntandaro yo kudohoka ku kuzuza inshingano uko bikwiye.

Tito DUSABIREMA