Kwibuka29: Abanyarwanda bijejwe umutekano mu bihe byo kwibuka

Polisi y’u Rwanda, yijeje abanyarwanda umutekano usesuye muri ibi bihe binjiyemo byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi Polisi ibitangaje mu gihe kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata 2023, mu Rwanda no hirya no hino ku Isi bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi basaga Miliyoni bishwe bazira uko baremwe.

Uyu munsi kandi hanatangiye icyumweru cyo cy’icyunamo ku rwego rw’igihugu kizageza tariki 13 Mata 2023.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yatangaje ko insanganyamatsiko y’icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 iragira iti: ‘Kwibuka Twiyubaka’

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, biteguye neza gucunga umutekano w’ahazabera ibikorwa byo kwibuka by’umwihariko, ndetse n’uw’Igihugu cyose muri rusange.

Yagize ati “Igihe twinjiyemo ni igihe gikomeye cyo kwibuka no guha icyubahiro ababuze ubuzima mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi. Turizeza abaturarwanda ko barinzwe kandi ko ibikorwa bijyanye no kwibuka bizaba mu mutekano usesuye.”

Yakomeje asaba abaturage kurangwa n’imyitwarire myiza, bakirinda amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Iki gihe cyo kwibuka ni umwanya wo gushyigikira no kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo dusaba buri wese ni ukwirinda amagambo asesereza, abiba inzangano no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside haba mu biganiro bisanzwe cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.”

Yashishikarije abaturage kwamagana no kwihutira gutanga amakuru mu gihe bumvise cyangwa babonye ibikorwa bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibigamije gutiza umurindi urwango n’amacakubiri

CP Kabera kandi yibukije ko mu cyumweru cy’icyunamo ibikorwa birimo ibirori by’ibyishimo bihuza imbaga y’abantu, ubukwe n’imihango ijyanye nabwo n’umuziki utajyanye no kwibuka mu tubari, aho bafatira amafunguro n’ahandi hahurira abantu benshi bibujijwe.

Mu bindi bibujijwe harimo imikino y’amarushanwa n’iy’amahirwe, kwerekana imipira, ibitaramo mu tubari no mu tubyiniro, iby’urwenya, iby’imbyino no kwerekana sinema n’ikinamico ritajyanye n’icyunamo.