Kwibuka29: Harmonize yahumurije Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize, yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, abifuriza gukomera.

Mu butumwa Harmonize yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, yagaragaje ko yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uyu muhanzi uherutse gusaba ko yahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda [Indangamuntu], yashyize idarapo ry’u Rwanda ahasanzwe hajya ifoto iranga ny’iri konti ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, maze ayiherekesha amagambo yamagana Jenoside ukundi ndetse akomeza abanyarwanda, ati “Mukomere.”

Ubwo yaherukaga mu Rwanda, Hamornize yavuze ko akunda Perezida Paul Kagame ndetse ko yabaye umwana we.