Gasabo-Giheka: Abarokoye Abatutsi muri Jenoside barasabirwa kugirwa Abarinzi b’igihango

Bamwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Giheka mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo, bavuga ko hari abantu barwaniriye uwo mudugudu ntihagira umututsi uhicirwa, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakwiye kugirwa abarinzi b’igihango kuko bakoze ibitarakozwe na benshi, mu rwego rwo gusigasira ayo mateka.

Mukankubana Adela ni umwe mu bantu barwaniriye Abatutsi bari batuye mu mudugudu wa Giheka ntibicwa.

Uyu mubyeyi avuga ko ku giti cye, yabashije guhisha abahigwaga basaga 50, ariko hari abandi basaza be n’abandi bantu bacye bari batuye muri uwo mudugudu, bahuje imbaraga bishyiriraho bariyeri yo guhagarika interahamwe zavaga mu duce twa Nyacyonga na Kabuye.

Yagize ati “Basaza banjye barahagarara, bati ibyo bintu ntidushobora kubyemera. Kubw’amahirwe inkotanyi zahageze nta muntu urapfira muri uno Mudugudu.”

Adela avuga ko uko bari bishyize hamwe babonaga ko Abatutsi barimo kwicwa barenganaga, bahitamo guhuza imbaraga ngo babarengere, kugeza igihe inkotanyi zigereye muri uwo mudugudu nta numwe uricwa.

Bamwe mu baturage batuye muri uyu mudugudu, bavuga ko aba bantu bakwiye gushimirwa by’umwihariko bakanagirwa abarinzi b’igihango, kuko bakoze ibintu bitakozwe na benshi byarokoye Abatutsi Amagana.

Umwe ati “Numva muri uwo muryango bishoboka bakurwa mu cyiciro barimo, ahubwo bakemezwa mu kindi cyiciro cy’Abarinzi b’igihango, kugira ngo rwose amateka adakomeza gusibangana kandi igihugu kibagaragariza ko kizirikana ubufasha batanze budashyikirwa.”

Undi ati “Hari n’abandi bagiye gutura ahandi, ariko nk’uko IBUKA yabitwemereye n’inzego bwite za leta, tugiye gukora ubusabe ku buryo hatangira urugendo rw’uko abantu bagirwa abarinzi b’igihango ku rwego rw’igihugu.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinyinya, buvuga ko iki kifuzo bagishyikirije inzego bireba bakaba bagitegereje igisubizo.

Icyakora nk’uko bitangazwa na Perezida w’inama Njyanama y’Umurenge wa Kinyinya,Bwana Ndagijimana Jean Baptiste, ngo aba bantu barazwi kandi barakurikiranwa mu mibereho yabo nk’ishimwe ry’ibikorwa bikomeye bakoze.

Ati “Hari aborozwa, hari abashobora gutuzwa, hari abashobora kurihirwa amashuri, hari n’abakorerwa ubuvugizi burenze kuko hari ibyemezo dufata ariko hari n’ibifatwa n’inzego zidukuriye.”

Ubwo barwanyaga interahamwe zaturukaga mu bice bikikije uyu mudugudu, hari n’abahasize ubuzima.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinyinya, buvuga ko abo mu miryango basigaye, nabo bazajya bitabwaho nk’uko bita ku bandi barwanyije interahamwe. 

CYUBAHIRO GASABIRA Gad