Ibiciro ku isoko mu Rwanda byihongereyeho 19.3%

Ikigo gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ibiciro ku isoko mu mijyi byiyongereyeho 19,3% muri Werurwe 2023 ugereranyije na Werurwe 2022. Ibiciro muri Gashyantare 2023 byari byiyongereyeho 20,8%.

Imibare yatangajwe kuri uyu wa 10 Mata, igaragaza ko muri Werurwe 2023 ibiciro byiyongereye “bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 41,3%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 23,6% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 12%.”

Yakomeje iti “Iyo ugereranyije Werurwe 2023 na Werurwe 2022, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 12,2%. Iyo ugereranyije Werurwe 2023 na Gashyantare 2023, usanga ibiciro byariyongereyeho 1,8%.”

Iyo urebye mu byaro, muri Werurwe 2023, ibiciro mu byaro byiyongereyeho 39,5% ugereranyije na Gashyantare 2023. Ibiciro muri Gashyantare 2023 byari byiyongereyeho 37,1%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kwa Werurwe, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 72,4%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 20,9% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 20,6%.

Iyo ugereranyije Werurwe 2023 na Gashyantare 2023 ibiciro byiyongereyeho 4,3%.

Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 6,8%.

Banki Nkuru y’u Rwanda iheruka gutangaza ko hari icyizere ko uyu mwaka uzajya kugera ku iherezo ibiciro bimaze kumanuka cyane, ku buryo bizagera nibura ku 8%, nk’igipimo kiri hejuru gishobora kwihanganirwa mu bukungu bw’u Rwanda.