Abanyapolitiki basabye abaturage kugira imitekerereze isesengura imvugo za Politiki

Bamwe mu banyapolitiki, basaba Abaturage muri iki gihe kugira imitekerereze isesengura imvugo za  Politiki mu kwirinda kugwa mu mutego w’abanyapolitiki bashobora kuba bakifitemo politiki y’amacakubiri. 

Imyaka 29 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ni Jenoside yashobotse kubera ubuyobozi bwariho bwimakaje politiki y’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana b’u Rwanda kugeza umugambi wa jenoside nyir’izina ushyizwe mu bikorwa.  

Bamwe mubaturage bagaragza ko muri iki gihe basanga politiki y’amacakubiri idashoboka, bakurikije imyitwarire babona kubayobozi.

Umwe ati  Uba usanga abayobozi nta kibazo barimo kuyobora neza ariko ntabwo habura bacye na bacye ubona ntacyo bibabwiye. Wenda tuvuge umuturage nawe aba ari umuntu mukuru, hari iibintu bashobora kukubwira ukumva biratandukanye ariko iby’ingenzi uba ukwiye gukuramo ubikuramo.”

Undi ati “Avuze imvugo wayumva nawe, avuze nk’imvugo itari nziza urayumva ariko yakoresha imvugao nziza.”

Kurundi ruhande ariko Depite Frank Habineza uyobora ishyaka Green Party Riharanaira Demokarasi no kurengera ibidukikije, agaragza ko abaturage bakwiye kugira imitekerereze isesengura ibyo babwirwa n’abanyapolitiki, mu kwirinda kugwa mu mutego wa bamwe baba bagishaka gukwirakwiza Poltiki y’amacakubiri.

Ati “Umuturage abonye umunyapolitiki urimo kuzana amacakubiri mu banyarwanda, abaturage bagakwiye kuba aba mbere kubyamagana, barakurikira radiyo bakurikira za facebook … iyo bumvise abanyapolitiki bashaka kudusubiza mu icuraburundi twavuyemo, ndumva nta muturage wagombye kwemera ibyo bintu.”

Nubwo abaturage basabwa kumenya gusesengura imvugo za Poltiki, ngo n’abanyapoltiki b’iki gihe bakwiye kwirinda icyari cyo cyose cyagarura amacakubiri mu banyarwanda nk’uko Depite Muhakwa Valens, Visi Perezida wa Mbere w’Ishyaka PSD abisobanura.

Ati “Abaturage b’u Rwanda muri iyi myaka turimo ntabwo ari injiji, buriya bazi umunyapolitiki mwiza n’umunyapolitiki mubi, buriya abaturage barasobanutse ariko noneho  mubiranga umunyapolitiki muzima, ni no kwirinda ya mvugo kuko buriya imvugo igeraho igahinduka ibikorwa. Twarabibonye ko no muri ya ngengabitekerezo abantu bagiye bazamura buhoro buhoro, ukuntu yagendaga igahinduka ibikorwa, rero iyo umunyapolitiki afite za mvugo ziganisha kuri ibyo bikorwa agomba kubyirinda.”

Mu ijambo ritangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda batazongera  kwemera icyagerageza kubacamo ibice.

Ati “Guhakana Jenoside ni ikintu kibi cyane gikorwa cyateguwe hagamijwe gusubiza inyuma ukuri, tugomba kurwanya abashaka kugarura iyo ngengabitekerezo mbi, kubera ko hari ubwo iba uruhererekane byoroshye ikiragano ku kindi. Tugomba kurwanya abahakana Jenoside kubera ko byatuma amateka yisubira ubwayo ,Abanyarwanda ntibazigera bihanganira uwagerageza kutuzanamo amacakubiri, twabirambiwe bihagije.”

Mugihe Jenoside yakorewe Abatutsi yashobotse kubera ubuyobozi bwariho bwimakaje politiki y’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, hari bamwe mubanyapolitiki bayirwanyije baharanira politiki y’ubumwe nta mususu, kugeza ubwo bishwe kuwa 7 Mata 1994 ubwo Jenoside yatangiraga. 

kuri uyu  wa 13 Mata nibwo, Abanyarwanda bazibuka abanyapolitiki bishwe icyo gihe bazira kurwanya politiki y’urwango, aba bakaba barabarizwaga mu mashyaka ataravugaga rumwe n’uwari Perezida Habyarimana n’ishyaka rye MRND.

Daniel Hakizimana