Abayoboke b’amadini bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside barasabwa kwimakaza urukundo

Hari abayobozi b’amadini n’amatorero mu Rwanda, bavuga ko mu bayoboke b’imiryango ishingiye ku myemerere bayobora, harimo abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, bagasanga bakwiye kurangwa n’urukundo kuko ari rwo babuze igihe bamwe muri bo bagiraga uruhare mu muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kuva yatangira gutegurwa.

Uko byumvikana mu mvugo z’abanyamadini bakaba banazobereye mu mateka y’u Rwanda, biragoye gutandukanya inkomoko y’amacukubiri mu banyarwanda n’iyaduka ry’amadini mu Rwanda.

Pasiteri Antoine Rutayisire wo mu itorero ry’abangirikani mu Rwanda, arasobanura uko amadini yadutse ahita yivanga mu ibibwa ry’amacakubiri mu Banyarwanda.

Yagize ati “Batangira ivugabutumwa nabo ntibumvikanaga aho bahera,habayeho abasenyeri babiri b’abagatolika baje muri icyo gihe cy’abapadiri bera(Peres Blanc) uwitwaga Hility  n’uwitwaga Class. Hility we yumvaga yajya mu baturage abo yitaga abahutu, abahutu ni abantu bacishije make ni abantu bumvira,bubaha bayoboka bacishije make…”

 “Ariko Class we yari ashyigikiye ibitekerezo by’uwamwohereje, we yaravugaga ngo mugende nimubona  abatware n’abami babayobotse abakirisitu bazabazanira abaturage, icyo ubwa cyo urumva cyatangiye kujya mu mitekerereze yo guca abaturage mo kabiri.”

Pasiteri Antoine Rutayisire, arakomeza atanga ingero z’uburyo abayobozi b’amadini n’amatorero, noneho bagize uruhare rwigaragaza muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Ndaguha ingero muri Jenoside yakorewe Abatutsi, genda ujye i Nyange Padiri waho niwe wafatanije n’abandi bazana Catelipular(soma Katelepulari) bataba abakirisitu mu Kiliziya. Genda ujye mu gihe amashyaka menshi yajyagaho, Musenyeri w’Abangirikani yaravugaga ati njyewe nshyigikiye CDR,  ati niryo shyaka rishobora kuvugira abahutu neza, bagenzi be baramwamagana bati ibyo bintu ntiwagombaga kubivuga…Ubwo se urumva ibyo atari ugushyigikira?”

Hari bamwe mu bayoboke b’amadini n’amatorero mu Rwanda, bavuga ko kuri ubu badashobora gukurikiza inyigisho z’abanyamadini zishobora kubaganisha ahatari heza.

Aba bavuga ko bakura inyigisho zikomeye ku ruhare rwa bamwe mu banyamadini muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umwe yagize ati “Nanjye ndibaza ngo umuntu ufite ubumuntu, urimo umwuka w’Imana ni gute yahawe cyangwa yashishikarijwe, agashukwa kujya kwica mugenzi we? Ubwabyo icyo kintu akacyumva?”

Mugenzi we ati “Ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana, abana bajya no gucumura babivanye kuri twebwe abakuru, umwana ntazi Umututsi, Umuhutu cyangwa Umutwa, ntabyo yari azi, yabivanye kuri twe.”

Hari abayobozi b’Amadini n’Amatorero mu Rwanda, bavuga ko mu bayoboke b’imiryango ishingiye ku myemerere bayobora harimo abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside na n’ubu.

 Icyakora Pasiteri Antoine Rutayisire, asanga kwimakaza urukundo mu mitima byaba igisubizo.

Ni  mu gihe Sheikh Salim Hitimana Mufti w’u Rwanda, asanga kuvugisha ukuri ku mateka yakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi, ari kimwe mu bigomba kuranga umuyobokamana wa none.

Pasiteri Rutayisire ati “Turi mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, biracyagaragara ko hari abantu bagifite ingengabitekerezo no mu ba kirisitu, bivuga ngo nibasubire inyuma bibuke icyo Yesu yigishije. Arakubwira ngo nimukundana nibwo abantu bazamenya ko muri abigishwa banjye, basubire inyuma barebe inyandiko Pawulo yanditse avuga ngo iyo abantu bari muri Kirisitu Yesu, aho ngaho nta mu Yuda nta Mugereki nta munyeshyanga. Ushatse wabihindura ukavuga ngo nta muhutu nta mututsi nta mutwa, twese tuba turi umuntu umwe.”

Sheikh Salim Hitimana mufti w’u Rwanda we ati “Ntabwo ari byiza kuba wajya gusenga cyangwa ngo ujye imbere y’uwiteka, uzi ko hari umuvandimwe wawe cyangwa umuturanyi wawe wambuwe uburenganzira bwe cyane muri kiriya gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, agashyirwa ahantu hadakwiye, ariko uyu munsi ukaba ujya mu musigiti, mu Kiliziya cyangwa ahandi ukavuga ngo ugiye kwicara imbere y’Imana.”

Kuva mu mwaka w’1901 ubwo aba misiyoneri ba mbere bageraga mu Rwanda kugeza mu bihe byo gutegura no gushyira mu bikorwa, Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ndetse n’amagingo aya hibukwa ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, uruhare rw’amadini n’amatorero ntirubura kugarukwaho.

Tito DUSABIREMA