Iyo amasezerano yubahirizwa nta Jenoside yari kubaho mu Rwanda- Minisitiri Dr. Bizimana


Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damscene, avuga ko kuba Umuryango Mpuzamahanga waratereranye Abatutsi bari bahungiye mu cyahoze ari ETO Kicukiro bakicwa, bitatunguranye kuko wahoze utererana abanyarwanda kuva na mbere, kandi mu nshingano bari bafite harimo no kurinda uburenganzira bwa Muntu no kudashyigikira ubutegetsi bushingiye ku ironda bwoko cyangwa idini.


Tariki 11 Mata, ni itariki itajya yibagirana ku Batutsi bari batuye mu bice bigize akarere ka Kicukiro no mu nyengero zako, kuko ari wo munsi batereranywe n’ingabo za MINUAR zari zishinzwe kubarinda aho bari barahungiye mu cyahoze ari ETO Kicukiro, barabasiga maze interahamwe zitangira kubica urw’agashinyaguro.


Bamwe biciwe muri ETO abandi bajyanwa ahazwi nka Sonatube, ubwo batangira urugendo ruberekeza i Nyanza ahari hasanzwe hajugunywa imyanda yose yo mu mujyi wa Kigali, kugira ngo babicireyo.

Bamwe biciwe mu nzira abandi bicwa bagezeyo.


Niwemfura Kaberuka Marie Aime, ni umwe mu barokokeye i Nyanza ya Kicukiro.

Yagize ati “Interahamwe zadushyize hagati ziratuzenguruka, bamwe inuryo abandi ibumoso, imbere n’inyuma ari nako bagenda bica bamwe, cyane cyane ababaga bananiwe kugenda.”


Uku gutereranywa n’Umuryango Mpuzamahanga, kwatumye abasaga ibihumbi 105 bicwa harimo n’abana.

Perezida wa IBUKA Dr Gakwenzire Philbert, avuga ko uyu munsi mu mateka uzahora ufatwa nk’umunsi wo gutsindwa ku muryango mpuzamahanga wari ufite inshingano zo kurinda abantu no kugarura amahoro, ariko ukabatererana.


Ati “Turibuka ko ku itariki ya 11 Mata, abiciwe aha bari bahisemo guhungira ku ngabo z’umuryango w’abibumbye. Nubwo bivugwa ko izo ngabo zitari zifite ubushobozi buhagije bwo kubatabara, ikibazo cyari ubushake bucye kubera urusobe rwa politiki mpuzamahanga. Biteye isoni n’agahinda kubona ingabo zitera ibitugu abo zakarengeye, zikabasiga mu menyo ya rubamba zibizi neza ko bari bwicwe.”


Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, avuga ko umuryango mpuzamahanga gutererana u Rwanda ari ibyahozeho kandi mu nshingano bari bafite, harimo kurinda uburenganzira bwa Muntu, kudashyigikira ubutegetsi bushingiye ku ironda bwoko cyangwa idini, no kugarura amahoro ariko babyirengagiza nkana, biza kugarara neza muri Jenoside yakorewe Abatutsi.


Yagize ati “Ayo masezerano ibyo avuga iyo yubahirizwa, nta Jenoside yari kuba kuko yateganyaga ko Ububiligi bwari bufite inshingano yo kugeza u Rwanda ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, nu’bwisanzure bwa bose. Ni ukuvuga ko n’Abatutsi bari bafite ubwisanzure n’uburenganzira bwo kubaho.”

Yakomeje agira ati “Bagakomeza bavuga ngo nta vangura rishingiye ku bwoko, ku gitsina, ururimi cyangwa idini. Nubwo aya masezerano yabivugaga gutya, ntabwo ubukoroni bwayubahirije, kuko nibwo bwashyigikiye ishyirwaho mu Rwanda ry’ubutegetsi bushingiye, bugendera ku ironda bwoko.”


Mu rwibutso rwa Jenoside ruherereye rwa Nyanza, mu Karere ka Kicukiro, rushyinguwemo Abatutsi basaga ibihumbi 105.

Abarokokeye aha bavuga ko kimwe mu byo batazibagirwa, ari ukuntu bajyanwe kwicirwa ahajugunywa imyanda basanishwa nayo.


CYUBAHIRO GASABIRA Gad