Abamaze iminsi mu bikorwa by’ubujura akabo kashobotse

Polisi y’Igihugu, ivuga ko yahagurukiye ikibazo cy’ubujura bumaze iminsi hirya no hino mu gihugu, bamwe bakanahasiga ubuzima.

Muri iki gihe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, ntihasiba inkuru y’ubujurq mu buce bitandukanye by’igihugu, bumwe bugakoreshwa intwaro gakonda bamwe bakanahasiga ubuzima abandi bagakomereka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko Polisi yahagurukiye abakora ibi bikorwa kandi abazajya bafatwa bazajya bashyikirizwa inzego z’ubutabera.

Yagize ati “Reka mbwire abajura aho bari, niba baryamye, aho bari bube bahuriye cyangwa se n’ubitekereza atari yabibwira undi cyangwa se n’uwabikoze bikamuhira ntafatwe ntibamutangeho amakuru, uwambuye telefone, turagira ngo tumubwire ko ibyo akora bitajyanye n’amategeko. Icya kabiri, niba abikora abe yiyemeje ingaruka zabyo.”

CP Kabera yunzemo agira ati “Ubutumwa bwa nyuma twamuha ni uko mu gihe azi ko yakoze ibi bikorwa ari muri iki gihugu, tukamenya amakuru hakiri kare byihuse, ntaho azaducikira.”
Icyakora CP Kabera agaragaza ko nka Polisi bagenda bahura n’imbogamizi z’abantu badatangira amakuru ku gihe bigatuma hari ubwo batabasha gukurikirana neza abakekwaho ubujura.

CP Kabera avuga ko amakuru atangiwe igihe, iki kibazo cyajya gikurikiranwa bigishoboka.

Ati “Icya mbere ndabahumuriza, icya kabiri ndabasaba ko batanga amakuru ku buryo bwihuse. Atari ugutegereza icyumweru cyangwa ukwezi, cyangwa n’ikindi gihe ku buryo bitihuta cyane. Kuko iyo tubonye amakuru ako kanya bituma inzego zikora iperereza amakuru agishyushye cyangwa se yabasha gushakishwa agahita anafatwa, atari yajya guhungabanyiriza umutekano ahandi.”

Yakomeje agira ati “Nibatanga amakuru ku mbuga nkoranyambaga, nibatange telephone tubahamagare inzego zibikurikirane. Turagira ngo tubabwire baduhe amakuru, ingamba zirahari maze Polisi ikore akazi.”

Hari ibice bimwe na bimwe by’igihugu byagiye bigaragaramo ubujura bushobora no gutera imfu, aho hari n’abagiye bafatwa bakaraswa bagerageza kurwanya inzego z’umutekano.


CYUBAHIRO GASABIRA Gad