Afurika iratekanye kurusha ibindi bice by’Isi- Perezida Kagame abwira abashaka kuhashora imari

Perezida Paul Kagame, yatangaje ko Umugabane wa Afurika utekanye ku bashaka kuwushoramo imari kurenza ibindi bice by’Isi, agaragaza kandi ko imiyoborere myiza no kugira icyerekezo gihamye ari bimwe mu bintu by’ingenzi byafashije u Rwanda gukemura ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi cyugarije byinshi mu bihugu bya Afurika.

Ibi Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yabigarutseho mu nama mpuzamahanga yiga ku ngufu z’amashanyarazi yiswe Columbia Energy Global Summit, kuri uyu wa Gataru tariki 12 Mata 2023.

Umukuru w’Igihugu yagize ati “Bisaba imiyoborere myiza, kugira Leta igendera ku mategeko, bisaba igenamigambi mu buryo nyabwo. Igenamigambi ni ngombwa muri buri rwego rw’imibereho yacu, noneho wagera ku bijyanye n’ingufu bigasaba kubikora ku buryo bufatika. Hari ibintu byinshi bitaba biri mu bushobozi bwawe kubigenzura, ubwo rero icyo twibandaho ni iteganyabikorwa, tukabikora dufatanyije n’abandi.”

Yakomeje agira ati “Mu kanya nabikomojeho, gufatanya by’akarere, twita ku cyerekezo cyacu, tukareba icyo turangamiye kugeraho, ndetse n’icyerekezo cya buri gihugu. Tukareba ku ruhande rwacu aho dushaka kugera, twibanze ku kubaka inzego zikomeye, tugaharanira ko imiyoborere ibikemura, tukabisuzuma twitonze, ndatekreza ko dufite n’ubushobozi bwo guteganya.”

Perezida Kagame, avuga ko ku muntu wese ushobora kugera mu Rwanda ashobora kumenya icyerekezo cy’igihugu kandi akanizera ko ibyavuzwe bizagerwaho, binyuze mu biganiro bitandukanye bigaragaza icyerekezo cy’igihugu kandi buri wese akaba yabigiramo uruhare.

Ati “Iyo uje mu Rwanda ushobora kumenya ibyo twifuza kugeraho, tugira ibiganiro ku buryo ushobora kwizera ko imvugo izaba ingiro. Ndatekereza ko urwo ari urufunguzo rw’intsinzi kuri buri gihugu cyangwa umuryango runaka. Ndatekereza ko hagomba kuba icyo kintu cyo kwizerwa.”

Ku bijyanye n’ingufu zitangiza ibidukikije haba muri Afurika muri rusange no mu Rwanda by’umwihariko, Perezida Kagame avuga ko ikiganiro kuri iyo ngingo kigoye kuko umubare munini w’Abanyafurika badafite ingufu z’amashanyarazi.

Ari ”Benshi mu batuye Afurika nta mashanyarazi bafite. Biragaragara neza ko kugira ngo dutera imbere, kugira ngo ubukungu buzamuke, tubashe kugera mu bihugu bifite ubukungu bugereranyije, bidashoboka tudafite amashanyarazi. Umuntu yaba abeshye avuze ko hari ubundi buryo, icyo ni icya mbere. Hafi 60% by’Abanyafurika ntibagerwaho n’amashanyarazi.”

Yunzemo agira ati “Iki ni ikibazo cy’ingutu ariko nanone ni amahirwe akomeye, turamutse dukoze ishoramari nyaryo ryubakiye ku igenamigambi rinoze. Ndatekereza ko dushobora guhanga isoko rinini, ryaba isoko ry’ingufu ku nganda no ku bantu bashaka gushora imari ndetse n’amahirwe kuri abo baturage bakeneye gutera imbere.”

Perezida Kagame, avuga ko kandi mu gukemura ikibazo cy’ingufu, hagomba no kwibandwa ku ngufu zitangiza ibidukikije.

Yagize ati “Ni gute tuva kuri kimwe tujya ku kindi? Tugomba kwibaza ngo ni ukuva ku ki ujya kuki? Hari ugukemura icyo kibazo cy’ingufu zikiri hasi, hakabaho no kubona ingufu zitangiza ibidukikije nk’uko ari ingingo iganirwaho ku Isi, ibyo byaba ari kintu cyiza. Icya mbere dukeneye ingufu, ingufu, aho akaba ariho twahera tureba niba dushobora kugera ku ngufu zitangiza ibidukikije.”

Iyi nama irimo kubera muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ikaba yiga ku kibazo cy’ingufu ndetse n’uburyo cyahuzwa no kurengera ibidukikije.