Jenoside yakorewe Abatutsi ntiyari gushoboka iyo itaza gutegurwa n’abanyapolitiki-Perezida wa Sena Dr. Kalinda

Perezida wa Sena Dr. Kalinda François Xavier, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi itari gushoboka iyo itaza gutegurwa n’abanyapolitiki, ari nabo bayihagarikiye igashyirwa mu bikorwa.


Ibi umukuru wa Sena yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 13 Mata 2023, mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo wabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rebero ahasanzwe hasorezwa iminsi 7 yo kunamira abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.


Ni icyumweru gisozwa hibukwa abanyapolitiki bazize kutemera no kwitandukanya n’ikibi, bagaharanira kurwanya akarengane mu banyarwanda.


Joseph Kavaruganda, wari Perezida w’urukiko rurinda ubusugire bw’itegeko nshinga mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi na mbere yaho, ni umwe mu banyapolitiki bibukwa mu gusoza icyumweru cyo kunamira abazize Jenoside yakorerwe abatutsi.


N’ubwo Kavaruganda atari mu bwoko bwahigwaga, muri Jenoside yakorewe abatutsi yari mu mwanya wari gutuma ashyigikira ubutegetsi bwateguye Jenoside yakorewe abatutsi, ariko siko byagenze yitandukanije nabwo kugeza ubwo abizize.

Murindabigwi Marcelet ni umukwe wa Joseph Kavaruganda babanye igihe kinini mbere y’uko yicwa.
Yagize ati “Kavaruganda ni umuntu twabanye igihe kirekire, yari umuntu w’inyangamugayo, ukunda ukuri kugeza ubwo kuva mu bwana bwanjye anyitaho anshakira imibereho, kugeza ubwo Jenoside yabaga kuko nabaga iwe Kimihurura. Yari umuntu w’inyangamugayo ushaka gukoresha ukuri kose.”


Murindabigwi Marcelet, asanga imyitwarire ya sebukwe Joseph Kavaruganda watsimbaraye ku kuri kugeza ubwo abizize ikwiye kubera isomo rikomeye ababyiruka ubu.


Yakomeje agira ati “Nkabona uburyo yitwaraga, ukuntu yakundaga abantu nta kuvangura, urubyiruko rwamureberaho,bakanarebera kuri bariya babyeyi bacu bitandukanije n’ikibi.”


Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr.Bizimana Jean Damascene, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe na Politiki mbi yamaze imyaka irenga 35 mu gihugu, kandi amashyaka ya politiki y’icyo gihe akaba yaravukaga ashingiye ku bwoko.


Yagize ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe na Politiki mbi yamaze imyaka 35 mu gihugu, inaterwa no kuba hari benshi mu ba nyapolitiki bayiyobotse. Aha mbere politiki y’u Rwanda yapfiriye ni ukuba amashyaka ya mbere yaravutse ashingiye ku irondabwoko, duhereye ku ishyaka rya Paremehutu ryashinzwe tariki 26 Nzeri 1959 rikomotse ku ishyirahamwe ryitwaga Mouvement Social Muhutu, ryari rigamije guharanira imibereho myiza y’abahutu.”
Mu muhango wo gusoza icyumweru cyo kunamira ku nshuro ya 29 abazize Jenoside yakorewe abatutsi, Perezida wa Sena Dr. Kalinda François Xavier, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi itari gushoboka iyo itaza gutegurwa n’abanyapolitiki, ari nabo bayihagarikiye igashyirwa mu bikorwa,anashimangira impamvu yo kwibuka byihariye abanyapolitiki bayizize, ari uko gusa bitandukanije na Politiki mbi.


Yagize ati “Jenoside ntabwo yari gushoboka itarateguwe n’ubutegetsi ndetse n’abanyapolitiki,ntabwo yari gushoboka kubera ko ni nabo bayihagarikiye mu kuyishyira mu bikorwa. Ukuri kw’amateka y’igihugu cyacu n’ubuyobozi bubi bwaranze u Rwanda kuva mu gihe cy’ubukoloni, na Repubulika ya mbere n’iya kabiri mukarugeza ku ndunduro ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 birazwi.”


Urwibutso rwa Rebero ruruhukiyemo imibiri y’abarenga ibihumbi 14, barimo Abatutsi biciwe muri Kigali mu minsi ya mbere ubwo Jenoside yatangiraga ndetse na bamwe mu banyepolitiki, bamaganye umugambi wa Jenoside bakanga akarengane.


Muri abo banyapolitiki bashyinguye ku i Rebero harimo Landouard Ndasingwa, Charles Kayiranga , Jean de la Croix Rutaremara , Augustin Rwayitare , Aloys Niyoyita , Venantie Kabageni , Andre Kameya, Frederic Nzamurambaho Felicien Ngango (PSD), Jean Baptiste Mushimiyimana, Faustin Rucogoza na Joseph Kavaruganda.


Tito DUSABIREMA