Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, baragirira uruzinduko mu gihugu cya Benin ku butumire bwa Perezida w’icyo gihugu Patrice Talon, kuva tariki 14-16 Mata 2023.
Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Benin, byatangaje ko mu gitondo cyo kuwa Gatandaty tariki 15 Mata 2022 byitezwe ko Perezida Kagame azakirwa mu biro bya Perezida Talon bagirane ibiganiro.
Ni ibiganiro bizakurikirwa no gusinya amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zitandukanye zirimo ubucuruzi, inganda z’imyemda, ubwikorezi bwo mu kirere n’ayandi.
Nyuma abakuru b’ibihugu byombi bazagirana ibiganiro n’abanyamakuru.
Ku wa Gatandatu kandi biteganyijwe ko Perezida Kagame, azagirana inama nyunguranabitekerezo na ba Rwiyemezamirimo bakiri bato, abanyeshuri n’abandi, ikazabera mu kigo gishinzwe iterambere cy’umujyi wa Sème, umujyi mpuzamahanga wo guhanga udushya n’ubumenyi.