Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi IBUKA, wongeye gutakambira inzego z’igihugu gushyira imbaraga mu gushaka uko abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside, bari mu mahanga baburanishwa.
Kuba abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda barabonye ubutabera bwihuse ahanini bigizwemo uruhare n’inkiko gacaca, bifatwa nka kimwe mu byatumye nibura baruhura umutwaro n’agahinda basigiwe n’ibyo bakorewe, ariko kuba hari abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bakidegembya mu bihugu by’amahanga nyuma y’imyaka 29.
Ni ikibazo ku muryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside nk’uko bisobanurwa na Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert.
Ati “Ikindi gihangayikishije n’uburyo hirya no hino ku isi hari abakatiwe icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi barimo kugenda bafungurwa cyangwa bakagabanyirizwa ibihano, ngo kubera bitwaye neza muri gereza. Urugero ni uwitwa Mbanenande Stanislas wakatiwe gufungwa burundu n’inkiko z’igihugu cya sued, none ngo akaba agiye gufungurwa mu myaka itanu iri imbere.”
Yakomeje agira ati “Ibyo byose inzego za leta yacu zikwiye kubikurikiranira hafi, kuko akenshi usanga bikorwa mu nyungu zibangamiye ubutabera bw’u Rwanda. Aha hiyongeraho na ba ruharwa bacyidegembya mu bihugu by’amahanga’ niyo mpamvu umuntu wese yaba umunyarwanda, yaba umunyamahanga wagira amakuru kuri aba bantu yayageza ku nzego z’ubutabera, kugira ngo zibakurikirane.”
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko ntako butagira, ngo bushakishe aho abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe baherereye hirya no hino ku Isi ndetse bukohereza n’impapuro zo kubata muri yombi.
icyakora Dr. Wibabara Charity, umuyobozi w’ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi mu bushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, aherutse kubwira televiziyo ya leta ko inzitizi zikiri mu gutahura imyirondoro n’ibihugu abo bakekwa barimo, kuko bahora babihindagura.
Ati “Ugomba kuvuga ngo ni inde? Ni mwene nde? Ukamenya uwo ari we ukamenya naho akorera, kugira ngo nabo biborohere. Ninayo mpamvu ubona bibanza gufata igihe kuko urabanza ugashakisha, wenda twe turamuzi tuzi nicyo yasize akora, ariko kumenya aho abarizwa kuko bagenda bahindagura ibihugu kandi ugomba kuba uzi neza icyo akora, kugira ngo niba usaba kumufata bamenye ese baramukura he?”
Hari abanyamategeko basanga kugira ngo abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, bakurikiranwe kuri ubu bisaba imbaraga za Diplomasi ziyongera ku nzira zisanzwe z’amategeko.
Maitre Gatari Steven niwe ukomeza.
Ati “Ikindi wenda gikwiye gukorwa na leta y’u Rwanda ni munzira za diplomasi mu nzego mpuzamahanga ku buryo bakumvisha, bakomeza kubwira ibihugu bibacumbikiye wenda umwe kuri umwe bakajya bagenda umwe abivaho, undi abivaho ariko ntekereza ko nta kindi kintu kidasanzwe cyakorwa ku buryo gufatwa byakoroha kuruta uko bikorwa.”
Kugeza ubu ubushinjacyaha bw’u Rwanda, buvuga ko bumaze kohereza hanze impapuro zita muri yombi abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, zigera 1048 zikaba zaroherejwe mu bihugu 33 byo hirya no hino ku Isi.
Tito DUSABIREMA