Hari abaturage baturiye ishuri rya Isangano riherere mu Murenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagate, bavuga ko amazi aturuka ku nyubako z’iri shuri akomeje kubangiriza imyaka.
Hashize imyaka ibiri ikigo cy’amashuri ya Isangano muri uyu murenge cyubatswe.
Abaturage bafite imirima munsi y’iki kigo bavuga ko amazi aturuka ku nyubako zzacyo, yangiza imyaka yabo kuko nta buryo bwo gufata amazi bwashyizweho.
Umwe yagize ati “Urabona imyaka yaragiye, abandi wenda bapfa kugeramo ariko njye amazi yarahatwikirye.”
Undi ati “Urabona ko ikigo bacyubatse ahantu hato, ubwo rero amazi ava aha kuko ntaho afatira,ubwo ahita atwara ubuta bw’imirima ihegereye.”
Mugenzi we ati “Imvura iyo yaguye amazi yose aturuka ku mashuri araza akaruhukir amu mirima, bigatuma hacikamo isuri.”
Uko ubihe by’itumba bisimburana niko bahura n’igihombo gituruka kuri aya amazi.
Iki kibazo bakigaragarije ubuyobozi ariko kugeza ubu ntabwo kiracyemuka.
Barasaba ko amazi yahagarikwa kuko bitabaye ibyo, bishobora kubatera inzara n’ubutaka bwabo bukagenda.
Umwe ati “Njya ku murrenge barambwira ngo igisubizo bazakima, kugeza ubu ntacyo. Urabona ko nta bundi bushobozi mfite bwakumira aya mazi.”
Undi ati “Iki kibazo gifite uburemere bitewe nuko umuntu ufite ubutaka bwe agira ngo abone uko yahinga agasarura. Ubu ntabwo abona uko ahinga bitewe n’amazi y’i8mvura amwangirizaa buri munsi.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mimuli, buvuga ko iki kibazo bwakimenye ndetse ko bwashyizeho gahunda yo gukora umuganda muri aka gace, mu rwego rwo gutangira aya mazi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Bwana Ndamage Andrew, avuga ko bagiye kubaka imiyoboro y’amazi igizwe n’amabuye, mu rwego rwo gukemura iki kibazo mu buryo burambye.
Ati “Icyo twakoze ni uko twacukuye umuyoboro uyayobora ayho agomba guca, tunafata imifuka kugira ngo tube dushyizeho amazi ye kujya aharenga, kuko twasanze amazi amanuka ari menshi akangiza imyaka y’abaturage. Ariko twemeranya ko igisubizo kirambye ari uko dufatanije n’ikigo cy’ishuri twahubaka igikuta cy’amabuye ku buryo amazi atagikubita ngo arenge.”
Iyo ugeze muri aka gace imvura imaze guhita usanga ubutaka bugenda busaduka, ibice bimwe na bimwe byatangiye gucika kubera kunyurwamo n’amazi ngo abura aho yanyura akishakira inzira.
Ntambara Garleon