Ikibazo cy’ubujura gifitanye isano n’ubushomeri mu rubyiruko-Cladho

Imiryango Nyarwanda iharanira Uburenganzira bwa Muntu, Cladho, iravuga ko ubujura bukomeje gufata  intera mu Rwanda, ari ikibazo gifitanye isano  n’ubwiyongere bw’ubushomeri mu rubyiruko no kuba ubuzima mu gihugu burushaho guhenda.

Hirya no hino mu gihugu, abaturage barataka ubujura.

 Igiteye impungenge hamwe na hamwe amabandi arakomeretse cyangwa akanica.

Impuzamiryango  iharanira Uburengenzira bwa Muntu mu Rwanda mu mu mboni zayo CLADHOM isanga  ubu bujura bukomeje gufata intera muri iyi minsi bufite isano n’ubwiyongere bw’ubushomeri mu rubyiruko no kuba ubuzima mu gihugu burushao guhenda.

Bwana Evariste Murwanashyaka ni Umuyobozi muri Cladho.

Ati “Bari kwiba bakanica iki ni ikimenyetso gikomeye cy’ubushomri buri mu rubyiruko, zikwiye no guhamagarira Leta gufata ingamba zo kugira icyo  ikora kugira ngo ubushomeri mu rubyiruko bushire, kuko ujya kubona ukabona umwana urangije Kaminuza ejo bundi hari uwibye moto. Kuba rero biri gukorwa n’abana b’urubyiruko rimwe na rimwe bafite n’ubwo bumenyi, ni impuruza kuri Leta kurwanya ubushomeri mu rubyiruko akaba ari n’ikimenyetso cy’ubukene cy’uko abantu nta kintu bafite, nta bushobozi bafite bwo kubaho icyo kiguzi cy’ubuzima gihenz,e nicyo gituma urwo rubyiruko rubura akazi.”

Mu minsi ishize Polisi y’u Rwanda yavuze ko hari ingamba zikakaye mu guhangana n’ubujura, ivuga ko bwiganjemo insoresore zitagira icyo zikora nk’uko byasobanuwe na CP John Bosco Kabe, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda.

Ati “Hari insoresore zirirwa zifashe mu mifuka hirya no hino, bwakwira zikajya gufata mu mifuka y’abahisi n’abagenzi. Ndagira ngo mbabwire ko ibyo bintu bitemewe.”

Izi nsoresore zishinjwa kwijandika mu bikorwa by’ubujura, amakuru avuga hamaze igihe za ‘Operation’ zo kubafata bakajyanwa mu bigo gororamuco hirya no hino mugihugu.

 Gusa  Abaharanira uburengenzira bagaragaza igikwiye gukorwa nyuma yo kubafata.

Bwana Evariste Murwanashyaka ni Umuyobozi muri Cladho arakomeza.

Ati “ Icyo Kubarasa cyo ntabwo ari ingamba kuko urabizi ko mu Rwanda igihano cy’urupfu cyo cyavuyeho, uburengenzira bwa muntu ntabwo bwemera kurasa umuntu. Rero bakwiye gufatwa muri ibyo byaha bakabajyana kubagorora, niba ari ugufungwa bagende babafunge bamareyo iyo myaka ibiri cyangwa itatu bitewe n’ibyo bibye baveyo, niba ari abakeneye kugororwa bagende babagorore ariko babagorore koko.”

Yunzemo agira ati “Noneho banerebe ngo ni iki cyatumye uyu muntu ajya kwiba? Kuko hari igihe ushobora gufunga umuntu akamara imyaka agafungundwa, ariko iyo utasesenguye impamvu yatumye ajya kwiba ukamufunga, n’ubundi iyo agarutse arongera agakora bya bindi.”

Uko biri kose ngo umuti urambye w’ikibazo cy’ubujura ni uko Leta yashaka  uburyo bwose bushoboka bwatuma urubyiruko rwinshi, yaba urwize n’urutarize rubona icyo gukora kibyara inyungu.

Evaritse Murwanashyaka arakomezaabisobanura.

Ati “Ubundi kurwanya ubushomeri ni inshingano z’ibihugu, buriya iyo igihugu gifite ubushomeri buri hejuru aba ari ikibazo ku bukungu bw’igihugu. Rero ni inshingano z’ibihugu kurwanya ubushomeri mu rubyiruko gushakisha aho ubushobozi bushobora kuva, no kugira inama bano bana b’urubyiruko bakumva y’uko kwishora mubikorwa by’ubujura kubera ubukene atari cyo gisubizo, ahubwo bagira uruhare mu guhanga ya mirimo ariko Leta ikabunganira.”

Imibare yavuye mu isesengura ku miterere y’isoko ry’umurimo rikorwa n’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, ryakozwe mu gihembwe cya kane cy’umwaka ushize wa 2022, igaragaza ko ubushomeri bukomeje kuzamuka by’umwihariko mu cyiciro cy’urubyiruko, Aho  bugeze kuri 29,7%.

Ibi bisobanura impamvu guhangana n’ikibazo cy’ubujura bigomba kujyana no kugabanya igipimo cy’ubushomeri, nk’uko abarebera ibintu ahirengeye bibigaragaza.

Daniel Hakizimana