Perezida Kagame ari muri Guinea-Bissau mu ruzinduko rw’akazi

Perezida Paul Kageme yageze mu gihugu cya Guinea-Bissau mu ruzinduko, aho yakiriwe na mugenzi we w’iki gihugu Umaro Sissoco Embaló kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mata 2023.

Abayobozi bombi babanje kugirana ibiganiro byabereye mu muhezo mbere y’uko bagirana ibiganiro byahuje abayobozi bahagarariye ibihugu byombi. Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Guinea-Bissau nyuma yaho mugenziw e Umaro Sissoco Embaló aheruka gusura u Rwanda muri Werurwe 2022.