Remera: Barinubira kubuzwa gucururiza muri Karitsiye

Hari abakorera ubucuruzi buciriritse mu Mudugudu wa Rugarama, mu Kagari ka Nyabisindu, ni Murenge wa Remera ho mu Karere ka Gasabo, bavuga ko batunguwe no gufungirwa    inzu z’ubucuruzi.

Muri metero nke uvuye kuri sitade nkuru y’igihugu y’umupira w’amaguru  iri kwagurwa, hari amaduka bigaragara ko asanzwe aciriritse atatu (3) ariko arafunze.

Ku nzugi z’ayo maduka hometseho urwandiko rwashyizweho umukono n’ubuyobozi bw’umurenge wa Remera, ruvuga ko izo nzu z’ubucuruzi zihagaritswe kubera ko zitubahirije amabwiriza y’isuku.

Nta tariki urwo rwandiko rwometse ku miryango itatu rugaragaza ko rwandikiweho, ariko abafungiwe bo bemeza ko rwashyizweho tariki 13 Mata 2023.

Abafungiwe bavuga ko batategujwe harimo abahoze mu ngeso zishyira ubuzima bwabo mu kaga, abandi ni ubushabitsi kugira ngo babone amaramuko, ni ubuzima bamazemo igihe kitari gito.

Umwe ati “Nakoraga umwuga w’uburaya nza kubona udufaranga, ndavuga nti reka nshakishe icyo dukora kuko Babura igihe banjyana i Gikondo. Ngira n’amahirwe hari n’abantu bakora muri sitade bari barampaye akazi ko kujya mbatekera bakaza bakarya saa sita, ubwo nyine uwo mwuga w’uburaya nari narawuvuyemo.”

Yakomeje agira ati “Ubwo rero nari naragize ubwo bushobozi bwo kugira ngo nshakishe icyo abana banjye barya, bariga ni njye ubashakishiriza nta numwe umfasha, none bahafunze. Bahafunze naraye nishyuye n’inzu nicyo abo bana bari kurya. Ubu ni ukongera nkafata inzira nkasubira ku muhanda.”

Mugenzi we ati “Muri uyu mudugudu mpatuye imyaka 20, nahatangiye ubucuruzi bw’aka butiki ngira ngo nifashishe ku bw’ubupfakazi nagize ndi muto. Nihangira umurimo ndakora sinaba ikirara , sinaba indaya , sinaba umujura, ibyo nakoraga leta ibitesheje agaciro ngo mve mu mudugudu wabo ngende.”

Undi ati “Batubwira ko hano badashaka utubari, ndababaza ariko ibi bintu mwari kubitubwira mbere y’uko dusora ko mwaje kutwirukaho muri Werurwe ngo dutange ipatante , mukaba muri kutubwira ngo twimure ubucuruzi, mwaba mwarabishyize mu nyandiko ko itegeko rivuga ko mwari kduha inyandiko, mukaduteguza amezi atatu?”

Hari abatuye mu nkengero z’ayo mazu y’ubucuruzi aciriritse bamaze igihe bayahahiramo, nabo batunguwe no kuba yafunzwe nababajije niba hari ikibazo bari basanzwe bahabona.

Umwe ati “Hano niho dusanzwe duhahira twese none bahafunze, nkatwe tubuze isabune yo gufura. Ikihe kibazo se? Ni uko nyine abantu bahagana ari benshi bakavuga ngo hari akavuyo ngo hari abajura kandi nta muntu baribira hano.”

Undi ati “Nari nsanzwe mpahahira, naba nshatse nicyo kunywa nkakigura hano, ntagombye kujya kure yahoo nturiye.Ko ubona nanjye ndi umukecuru se nta kibazo ndahagirira ngo mpagwe cyangwa ngo hagire uhankubitira.”

Abafungiwe ibikorwa by’ubucuruzi biciriritse mu mudugudu wa Rugarama, mu kagari ka Nyabisindu, ni murenge wa Remera ho mu karere ka Gasabo  hari icyo bifuza.

Umwe ati “Twabwiye abayobozi ngo turi abaturage banyu nimutuvugire twe kujya kwandagara mu muhanda cyangwa se hano dutuye turi kumva ngo sitade niyuzura bazatugurira tugende, twababwiye ngo nta myaka ibiri dusigaje aha, mutubabarire tube tugerageza tubeho basi nibaza kutugurira twisunike twigendere.”

Undi ati “Ndifuza ko mwamvuganira bakamfungurira ubucuruzi bwari buntungiye abana, nkakomeza nkabarera. Urabona ko n’igihe cy’amashuri cyageze ndasabwa amakaye, ndasabwa amafaranga y’ishuri kandi nta hantu nakura usibye aha nashakishirizaga. ”

Mugenzi we ati “Baragira ngo se nsubire mu cyiciro cya mbere? Mudusabire kurenganurwa.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera, buvuga ko ibyo bikorwa by’ubucuruzi byafunzwe kubera ko bitujuje amabwiriza y’isuku, kandi ko hari abananiwe gutandukanya ubucuruzi bw’akabari n’aho batuye.

Rugabirwa DEO ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera.

Ati “Hari ibibazo by’isuku sinzi namwe niba mwabibonye, ariko hari n’ahari ibibazo by’abacururiza akabari mu nzu batuyemo, ngira ngo namwe muzi ko akabari katabana n’umuryango mu nzu, banywe inzoga n’aba babane n’akabari mu nzu. Ibyo rero bavuga ko ari ukubasaba kuhava ntabwo ari byo, ntabwo ubuza umuntu gukorera aho ashaka, akorera aho ashaka ariko kubahirizwa ibisabwa.Twabagiriye inama inshuro nyinshi tubabwira gutandukanya akabari n’urugo.”

Hari Abafungiwe ibikorwa by’ubucuruzi mu Kagari ka Nyabisindu mu murenge wa Remera bahise bafata umwanzuro wo kujyana mu nkiko ubuyobozi bw’umurenge,mu gihe umurenge wa Remera wo uvuga ko igihe abafungiwe bazaba bubahirije ibyo basabwa bazafungurirwa.

Tito DUSABIREMA