Perezida wa Bénin yatumiwe gusura u Rwanda

Perezida Paul Kagame yatumiye mugenzi we wa Bénin, Patrice Talon, ngo azasure u Rwanda, aho ibijyanye n’igihe urwo ruzinduko ruzabera bizemezwa n’abashinzwe dipolomasi ku mpande zombi.

Umukuru w’Igihugu na Madamu Jeannette Kagame bagiriye uruzinduko rw’akazi muri Bénin hagati ya tariki 15-16 Mata 2023. Ni uruzinduko bari batumiwemo na Patrice Talon uyobora Bénin.

Muri urwo ruzinduko rwari rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi, nibwo Perezida Kagame yatumiye Patrice Talon ngo nawe azaze i Kigali gusura u Rwanda n’Abanyarwanda.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Bénin, byatangaje ko bizaba bigamije gushimangira imibanire y’ibihugu byombi.

Muri uru ruzinduko Perezida Kagame yari kumwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta; Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome; Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc; Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi n’abandi.

Ni abayobozi kandi basinyanye na bagenzi babo bo muri Bénin amasezerano anyuranye y’ubufatanye mu ngeri zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, iterambere rirambye, guteza imbere inganda, ubukerarugendo, ishoramari, ubucuruzi n’ubuhinzi ndetse n’umutekano.

U Rwanda na Bénin bisanzwe bifitanye umubano mu ngeri zirimo ikoranabuhanga, ubucuruzi, kwita ku butaka, kubyaza umusaruro ibijyanye n’imbaho n’amabuye azwi nka granite akorwamo amakaro n’ibindi. Ibihugu byombi byakuyeho viza mu koroshya imigenderanire.