RDC: Abaminisitiri b’ingabo za EAC barahurira i Goma mu nama yiga ku ngabo z’akarere

Abaminisitiri b’ingabo za EAC barahurira i Goma mu ntara ya Nord Kivu muri Kongo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2023, bige kuri manda y’ingabo za EAC zoherejwe muri kiriya gihugu gucungera umutekano.

Radio Okapi yavuze ko bazanaboneraho umwanya wo kureba uko umutekano wifashe muri Nord Kivu, cyane ko amakuru ahava anyuranye ku mpande nyinshi.

Hari amakuru avuga ko umutwe wa M23 waba waravuye mu bice byose wafashe, abandi bakavuga ko izi ngabo ntaho zagiye.

Abakuriye iperereza muri EAC byitezwe ko bazabanza kugaragaza amakuru bafite, avuga ku mitwe y’inyeshyamba zo muri kariya karere.

Amakuru ava muri Goma, aravuga ko abaho banyotewe no kumenya igihe ingabo za EAC zizamara muri Nord Kivu, dore ko bitigeze bisobanuka.

Sosiyete sivile ya Nord Kivu, ivuga ko kugaragaza igihe izi ngabo zizahamara, bizafasha abaturage kuva mu rungabangabo, ndetse binaborohere gupima umusanzu batanga n’akamaro bahafite.

Abasesenguzi ba politiki ya Kongo bavuga ko atari ikintu kiza Kongo yakoze, cyo kwizera ingabo za EAC ku butaka bwayo, ndetse ngo bakwiye gushaka ubundi buryo igihugu kigomba kurinda abaturage bacyo kitagombye gutegereza akimuhana.