Olivier Nizeyimana wari perezida wa FEWRWAFA yeguye

Uwari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Olivier Mugabo Nizeyimana yeguye kuri uyu  mwanya bitewe n’impamvu ze bwite zimukomereye nk’uko yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki 19 Mata 2023.

Mu ibaruwa Nizeyimana yandikiye ubuyobozi bwa FERWAFA yavuze ko izo mpamvu zimukomereye yasanze zitamushoboza gukomeza kuzuza inshingano yahawe.

Tariki 29 Kamena 2021, nibwo Olivier Mugabo Nizeyimana yatorewe kuyobora FERWAFA, bivuze ko yari awumazeho imyaka ibiri.