RDC: Leta yavuze ko abarwanyi ba M23 banze kuva mu bice bari barafashe

Abaturage muri teritwari ya Nyiragongo mu ntara ya Nord Kivu, bavuga ko abarwanyi ba M23 batavuye muri iki gice ko bahari biyoberanije basigaye bambaye imyenda isanzwe y’abasivile.

Ikinyamakuru Actualite cyanditse ko aba baturage bakibwiye ko hafi y’umupaka wa Goma ahitwa Kibumba na Buhumba izi nyeshyamba zitigeze zihava, kuko urebye neza ubabona

Icyakora babwiye abanyamakuru ko umutekano uhari ariko bitizewe neza kuko isaha n’isaha baba biteguye ko bashobora kongera guhunga.

Iki kinyamakuru cyanditse ko ubuzima bwa henze muri Nyiragongo, kuko abaturage benshi bahunze nta ubasha guhinga, ubu ngo ikilo cy’ibishyimbo ubusanzwe cyaguraga ibihumbi hagati ya 1000 na 2000 by’amakongomani, ubu kigura ibihumbi bitanu.

Ibi bishyimbo ndetse n’ibindi nkekerwa nabyo ngo biragurishwa bivuye mu Rwanda, kuko ntahandi abantu banyura ngo bahageze imyaka yabo.

Umwe mu bacuruzi avuga ko nubwo ingabo za EAC zivuga ko aba barwanyi bavuye mu birindiro atari ukuri kuko batabwirwa aho bahita berekezwa, agashimangira ko acururiza Mulimbi ariko agataha Kanyarutshinya kuko azi neza ko M23 ihari igaragara yiyoberanije nk’abasivile.

Umunyamakuru wa Actualite CD, avuga ko inzu nyinshi muri Nyiragongo yasanze zifunze izindi amadirishya n’inzugi zaravuyeho, akabona ko ishyamba atari ryeru.

Icyakora muri teritwari ya Rutshuru ho ngo umutekano bigaragara ko wagarutse kuko ahari harafashwe na M23, ubu hari ingabo za Kenya ndetse n’iza Sudani y’Epfo nko mu bice bya Rugari na Kisigari ndetse n’amasoko yose arakora bisanzwe.

Hagati aho inzego z’umutekano zatangaje ko ubu muri Kongo Kinshasa cyane cyane mu ntara zo mu burasirazuba, hamaze kubarurwa imitwe y’inyeshyamba 266 kandi yose yica abaturage.