Sobanukirwa n’indwara yo gususumira izwi nka izwi nka ‘Parkinson’s Disease’

Umubare w’abarwara iyi ndwara wariyongereye mu myaka 25 ishize, aho ababarirwa muri Miliyoni 8.5 bayirwaye nk’uko ishami rya Loni ryita ku buzima OMS ribigaragaza.

Indwara yo Gususumira izwi nka Parkinson, ni indwara iterwa n’iyangirika ry’uturemangingo tw’ubwonko tw’agace gashinzwe kugenzura imikorere y’ingingo kandi ako gace gatuma umuntu ahagarara agakomera neza akanatambuka,icyo gihe utwo tunyangingo turagababanuka nk’uko impuguke za’abaganga ba Parkinson Foundation zibitangaza.

Uko  Kugabanuka k’utwo tunyangingo binajyana n’igabanuka ry’umusemburo wa Dopamine, uzwiho uruhare mu guhuza itumanaho ry’ibice by’ubwonko, bigira uruhare mu gutuma umuntu abasha kunyeganyeza ibice by’umubiri we.

Indwara yo gususumira ikunze kwibasira abari mu zabukuru nko guhera ku myaka 60 kuzamura, ariko imibare igaragaza ko hari ababarirwa hagati ya 5 na 10% bibasirwa n’iyo ndwara bataranagera mu kigero cy’imyaka 50.

Muri 2019, Ishami rya Loni ryita ku buzima OMS ryagaragaje ko mu myaka 25 ishize, abarwara indwara yo gususumira biyongereye mu myaka 25 yari ishize aho bageraga kuri Miliyoni 8.5.

Muri 2019 abahitanwa n’indwara yo gususumira bari bageze kubihumbi 329.

Iyi ndwara yo gususumira iza ku mwanya wa kabiri mu zifata ubwonko zibasira benshi, nyuma y’iya Alzheimer itera abantu kwibagirwa bya hato na hato.

 Ibimenyetso by’indwara yo gususumira bitangira kugaragara uko umuntu  arushaho kugenda imuzahaza.

Bimwe mubimenyetso by’urwaye Parkinson cyangwa gususumira ni ugutakaza kwema, akarangwa no gukoresha ingingo ze gahoro cyane.

Si ibyo gusa kuko umuntu urwaye indwara yo gususumira anarangwa n’ibibazo byo kutibuka ibintu ukabona ko asa n’uwavangiwe, akagira ibibazo byo gusinzira kandi akanarangwa no kugira imikaya ikanyaraye hamwe no gutitira cyane bikunda kugaragara nk’iyo agiye gufata ikintu mu ntoki, yanagifata ukagira ngo kiramucika cyikubite hasi.

OMS ivuga ko kugeza ubu nta miti cyangwa uburyo bwo kuvura iyi ndwara y’isusumira buhari, icyakora umuntu ashobora gufasha havurwa ibimenyetso byayo nko guha uyirwaye imiti ya ‘levodopa’ izwiho kongerera umuntu ingano y’umusemburo wa dopamine mu bwonko, bikaba byafasha mu mikorere y’ingingo ze.

OMS kandi ivuga ko ihangayikishije nuko hirya no hino ku ISI Abarwayi isusumira usanga bahabwa akato n’imiryango yabo  ndetse na sosiyete muri rusange.

Zimwe mu nama zafasha umuntu kwirinda uburwayi bw’isusumira

-Kwirinda ibiyobyabwenge kuko bishobora kwangiza uturemangingo tw’ubwonko

-Gukora imyitozo ngororamubiri

 -Gukora uturimo dutandukanye twa buri munsi ku bageze mu za bukuru

-Kurya indyo yuzuye.

-Kuruhuka bihagije kuko bifasha ubwonko gukora neza bityo bikaba byakurinda ubu burwayi.

 Daniel HAKIZIMANA