Umujyi wa Kigali ugiye kongerera ubushobozi abakora irondo

Hari bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali, bavuga ko irondo ry’umwuga rikwiye kugenzurwa n’inzego zibishinzwe, kuko hari aho rigaragara mu bikorwa by’ubujura n’ubufatanye n’abajura.

Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali, bavuga ko hari ubwo abakora irondo ry’umwuga bajya bakorana n’abajura yaba abasahura inzu, n’abambura. Aba  baturage bagaragaza ko, hambere abakora irondo nabo bibaga ku mugaragaro, ariko ubu bahinduye umuvuno aho basigaye bakorana n’abajura mu gahana amakuru yaho bakoreye maze abajura bakajya aho irondo ritari nyuma bakaza kugabana, bagasaba ko imikorere yabo ikwiye kugenzurwa bagahindura imikorere kuko bibaza kwibwa n’uwakagucungiye umutekano kandi unamwishyura.

Umwe yagize ati “Babwira abajura aho batari bukorere nabo bakajyayo”

Undi ati “Bajya ahantu hari abantu benshi, ahari bacye ntibajyeyo kandi ariho hakeneye umutekano.”

Mugenzi we ati “Bazi neza ahantu bategera hagakwiye kuba hari irondo, ahubwo ugasanga bibereye aho twakita ko hari umutekano.”

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko mu isesengura bakoze, basanze abakora irondo ry’umwuga mu mujyi wa Kigali ari bacye kandi banahabwa agahimbaza musyi gacye.

 Ibi bishobora kuba biri mu mpamvu bamwe mu ribo bishora mu bujura.

Umuyobozi w’umjyi wa Kigali Rubingisa Pudence avuga ko, inyigo yamaze gukorwa, hasigaye gushyira mu bikorwa ibikubiyemo.

Yagize ati “Imibare y’abagize irondo iziyongera hamwe na hamwe hakurikijwe uko umujyi ugenda ubisaba, ariko nanone harimo no kongera agahimbaza musyi kabo, cyane cyane no kunshingano, barazikora bate, wa muturage arahurira he n’irondo, aratanga ibitekerezo gute, ese ni abantu b’inyangamugayo wa mugani bitaza kuvamo irondo rivanze n’abajura.”

Ibyo abaturage bavuga bigaragaza ko batereye icyizere irondo ry’umwuga.

CP John Bosco Kabera, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, asaba abaturage kutabatera icyizere kuko bagira uruhare mu gucunga umutekano, ahubwo ko bajya batanga amakuru y’abagarayeho imyatwarire mibi bagahanwa nkuko n’abandi mu nzego z’umutekano  bahanwa iyo bakoze ibinyuranije n’amategeko.

Ati “Umunyerondo ugaragaye akora nabi arahanwa, umunyarwanda ugaragaye akora ibitemewe n’amategeko arahanwa. Nta muntu rero uri hejuru y’amategeko. Icyo dusaba abaturage bakwiye kubizera ahubwo batabizeye bakaduha amakuru iperereza rigakorwa bakareba niba koko niba bafife uruhare ahantu habaye umutekano mucye. Ibyo byashoboka ariko tugomba kubikora iperereza abantu bakanafatwa bikagaragara.”

Ubusanzwe buri  mudugudu ugenerwa abakora irondo batatu cyangwa bane.

Ubu bucye no kuba agahimbaza musyi bivugwa ko ari gacye kandi katanatangwa ku gihe, bishobora kuba intandaro y’imikoranire n’abajura. 

CYUBAHIRO GASABIRA Gad