Ubuyobozi bw’idini ya Isilamu mu Rwanda, bwasabye abayoboke baryo kurangwa n’ibikorwa byiza mu buzima bwabo bwose, aho kubikora mu kwezi kw’igisibo kuzwi nk’ukwezi kwa Ramadhan gusa .
Ibi Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yabigarutseho kuri uyu wa gatanu tariki 21 Mata 2023, ubwo abayisilamu hirya no hino mu gihugu ndetse no ku Isi bizihizaga umunsi mukuru wa Eid al Fitr, Usoza ukwezi kw’igisibo abayoboke b’idini ya Islam bari bamazemo iminsi.
Birashoboka ko kumenya neza ishusho y’uko abayoboke b’idini ya Islam mu Rwanda atari bake, bigaragarira ku munsi mukuru wa Eid al Fitr wizihirizwa ku rwego rw’igihugu i Nyamirambo kuri Stade yitiriwe Pele.
Ninako kuri uyu wa gatanu tariki 21 Mata 2023 byari bimeze, aho urujya n’uruza i Nyamirambo mu gitondo rwari rwaganjwe n’abayoboke b’idini ya Isilamu.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana arasobanura icyo Eid Al Fitr isobanuye ku Musilamu.
Ati “Ni umunsi ukomeye kuko ni umunsi tuba twibuka ndetse tugira ngo twishime, nyuma y’uko tuba tumaze ukwezi kuzima turi mu bikorwa byo kugandukira Imana no kuyiyegereza cyane, akenshi ni ibyo ubuzima bw’umuntu biba bihugiyeho.Ariko kuri uyu munsi ni umunsi twahawe kugira ngo umuntu afunguke, yisanzure asangire n’abandi, aganire n’abandi mu gihe kinini baba bamaze batabonana.”
Uko Eid Al Fitr isobanurwa ni umunsi ukomeye ku Bayisilamu bose bo ku Isi, aho baba bamaze iminsi 30 biyiriza, basenga, biyegereza Imana, bagerageza kwifata neza mu mico no myifatire ndetse bakora ibikorwa byo gufasha bagenzi babo badafite amikoro.
Itangazamakuru rya Flash ryabajije bamwe mu ba Islam niba ibi ari ibikorwa bibaranga mu minsi 30 y’igisibo gusa.
Umwe ati “Mu by’ukuri ibyo Mufti watubwiye yatwibutsaga. Biriya biri mu nshingano ndangagaciro z’umusilamu, ubusilamu ni uguhora ukora ibikorwa byiza, ufashanya ari abatishoboye ari abafite intege nke, nibyo dukora buri gihe. Ariko iyo tugeze mu gisibo nk’iki turabikomeza cyane.”
Undi ati “N’ubusanzwe ibikorwa bihoraho,usibye ko muri iki gihe barabinoza cyane.”
Mugenzi we ati “Ntabwo ari mu kwezi kwa Ramadhan gusa, ahubwo ukwezi kwa Ramdhan ni ukurushaho gukomeza ibikorwa n’ubundi wari usanganwe mu bindi bihe.Ntabwo rero ari igihe cyo kugira ngo ibyiza byose wakoraga mu gihe cya Ramadhan, ibihagararo by’ijoro n’ibindi.”
Ubuyobozi bw’idini ya Islam mu Rwanda, nabwo bwibukije abayoboke baryo ko Imana itabaho mu minsi 30 gusa ahubwo ko ihoraho, bityo ko ibikorwa byiza umu Isilamu adakwiye kubikora mu kwezi kwa Ramathan gusa, ahubwo ko ategetswe ku bikora mu buzima bwe bwose.
Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana arasobanura impamvu.
Ati “Imana ibaho iteka ryose n’ibikorwa byiza ntabwo umusilamu ahamagariwe kubikora mu gihe cya Ramdhan gusa, ahubwo ahamagariwe kubikora ubuzima bwe bwose.Kuko nibwo azajyana imbere y’uwiteka ni nabyo bizashingirwaho kugenerwa aho agomba kujya yaba ari mu ijuru cyangwa mu muriro, Imana iwuturinde,bityo rero ntabwo ugomba gucumbikishiriza igikorwa icyo aricyo cyose kubera ko ukwezi kwa Ramadhan kwarangiye. Ahubwo uhozaho uko ubishoboye kugeza igihe Imana izisubiriza gahunda zayo.”
Idini ya Islam ivuga ko mu gihe cy’ukwezi kwa Ramadhan abayoboke bayo, bagejeje inkunga y’ibiribwa ku miryango irenga ibihumbi birindwi, mu turere dutandukanye tw’igihugu.
Hakusanyijwe kandi miliyoni 20Frw yatanzwe nk’inkunga izwi nka ‘zakaat’ ku miryango 2600 itishoboye, yahawe amafunguro y’ibiribwa ibafasha kwishimira uyu munsi mukuru.
Tito DUSABIREMA