Kuki bamwe mu byamamare batakaje akamenyetso ka ‘Blue tick’ kuri Twitter?

Urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwatangiye gukura akamenyetso k’ubururu kuri konti zibarirwa mu bihumbi zirimo iz’ibyamamare, ibigo bya leta n’ibyigenga, n’imiryango itandukanye bitewe n’uko zitishyuye, kuva kuri uyu wa Kane tariki 20 Mata 2023.

Konti zari zifite aka kamenyetso kazwi nka ‘blue tick’ igaragaraza ko konti iri ‘Veriefied’ iruhande rw’izina ryabo, zatumaga abazikurikiye bazigirira ikizere ndetse ko zitiyitiriwe n’abandi.

Izakuweho aka kamenyetso zirimo nk’iya Ange Kagame, ibiro bya Minisitri w’Intebe w’u Rwanda, Bruce Melodie, Donald Trump, Cristiano Ronaldo, Beyoncé, Neymar Junior, Ikigo cya Nelson Mandela, Oprah Winfrey, Ibiro bya perezida wa Tanzania, Ibiro bya perezida wa Uganda, Ibiro bya perezida wa DR Congo n’izindi.

Ibi bibaye mu gihe nyir’uru rubuga, Elon Musk, arimo kugerageza kuruvugurura ngo rutangire kubyara inyungu.

Abarukoresha bashaka kugumana kariya kamenyetso k’ubururu cyangwa irindi bara iruhande rw’izina ryabo bagomba kwishyura $84 (hafi 95,000Frw) ku mwaka.