Abasirikare bo mubihugu bigize AU bavuga ko bigiye byinshi ku Ntwari z’u Rwanda

Bamwe mu basirikare bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe, bari mu masomo mu ishuri  rya gisirikare rya  Nyakinama riherereye mu Karere ka Musanze, basuye igicumbi cy’intwari z’u Rwanda mu rwego rwo kumenya amateka yazo ndetse no kwigira kumateka y’abanyarwanda.

Ni itsinda ry’abasirikare 30 baturutse mu bihugu 10 bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe basobanuriwe  byinshi bijyanye n’amateka y’intwari z’u Rwanda.

Col Ebenezer Mark Alo, uturuka mu gihugu cya Ghana yashimangiye ko bigiye byinshi  ku mateka y’intwari zu Rwanda.

Ati “Nagize amahirwe yo gusura ibice bitandukanye biranga umuco w’u Rwanda, ariko by’umwihariko ibyabungabunzwe mu rwego rwo kuzirikanaJenoside yakorewe Abatutsi. Ntabwo byoroshye kubungabunga aya mateka, twishimiye urwego u Rwanda ruriho mu kubungabunga ibimenyetso by’amateka ariko cyane cyane urwego u Rwanda ruriho mu kubungabunga ibimenyetso by’ubutwari. Ibi nkatwe nk’abanya-Ghana n’abanyafurika muri rusange, hari icyo bitwereka mu bijyanye n’ubutwari, rero ni ubundi bumenyi twungutse.”

Bwana Nkusi Deo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, avuga ko ari iby’agaciro kuba abanyamahanga baza kwigira ku mateka yu Rwanda kandi ko bituma amahanga amenya u Rwanda.

Ati “Kuza rero gusura igicumbi cy’intwari uruhande rumwe ni ukwiga amateka y’u Rwanda no kwiga ubutwari bw’abanyarwanda. Aha rero tubabwira ubutwari muri rusange, ubutwari mu miryango yatuye Isi, ubutwari muri Afurika mu bihe bitandukanye n’ubutwari bw’abanyarwanda baremye iki gihugu. abakirinze ibibazo bitandukanye, n’ubutwari bw’abakirinda uyu munsi wa none. Uwariwe wese arava hano yumvise ukuntu abantu bitangiye igihugu ,akaba yakuramo nawe icyatuma agera ikirenge mu cy’intwari z’igihugu.”

Aba basirikare 30 baturuka mu bihugu bitandukanye aribyo Ghana, Kenya, Tanzanie, Malawi, Botswana, Ethiopia, Zambia, Sudani y’Epfo na Senegal.

Eminente Umugwaneza